Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku munsi wa VI w’ibirori bya Noheli , kuwa 30 Ukuboza
December 30, 2024

Amasomo yo ku munsi wa VI w’ibirori bya Noheli , kuwa 30 Ukuboza

Preacher:

AMASOMO:

1Yh2, 12-17
Zab 96(95)
Lk 2, 36-40

ISOMO RYA MBERE

lsomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani lntumwa (1Yh 2, 12-17)

12 Twana twanjye, ndabandikiye kuko mubabarirwa ibyaha byanyu, mubikesheje izina rya Yezu.

13 Namwe babyeyi, ndabandikiye kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Rubyiruko namwe ndabandikiye, kuko mwatsinze Sekibi.

14 Narabandikiye rero bana banjye, kuko mwamenye lmana Data. Narabandikiye babyeyi, kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Narabandikiye rubyiruko, kuko muri abanyembaraga n’ijambo ry’lmana rikaba ribatuyemo, kandi mwatsinze Sekibi.

15 Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo,

16 kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, numwirato w’ubukungu bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi.

17 Koko isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 96 (95), 7-8a, 8b-9, 10)

Inyik/ Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!

Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,
nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,
nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.

Nimuzane ituro mwinjire mu ngombe ze,
Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,
nimuhinde umushyitsi, bantu b’isi yose.

Nimuvuge mu mahanga muti «Uhoraho ni Umwami!»
Yashinze isi yose ntihungabana;
imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.
Uyu munsi, urumuri rubengerana rwamurikiye isi.
Mahanga yose y’isi, nimwinjire mu mucyo w’Imana.
Mwese nimuze gusingiza Nyagasani.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka, (Lk 2, 36-40)

Igihe Ababyeyi ba Yezu baje kumutura Imana mu Ngoro,

36 hari n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu za bukuru. Nyuma y’ubusugi bwe yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi,

37 hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga.

38 Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu.

39 Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti.

40 Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. IMANA IBE IYA MBERE!
Muri gahunda zawe zose.
Mu byemezo byawe byose.
Uziko yagukunze abandi bose batarakumenya.
Yakubanje urukundo nawe ubwawe utabizi.
Ni iki se wayirutisha?
Ntuzirare ngo ushake iby’isi mbere yayo.
Nta kiza cyayiruta.
Umuntu ararangara cyangwa akitwaza ibidashinga byamara kumurekura bimuteye ibisare n’ibikomere akibuka Imana. Humura ni umubyeyi iteka. Ntazigera agusubiza inyuma. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(29/12/2024)


SHALOM. BURI WESE!
Ntawavuga ko byose yabitunganije.
Ngaho ikebuke wisuzume maze uhagarare neza mu byo ushinzwe.
Agaciro k’umuntu si ibyo atunze ahubwo ni ibyo akora byuzuye ubumuntu.
Uzuza umutima wawe ibyiza maze bisesekare aho unyuze hose.
Kuko utazi igihe ushigaje ku isi byibuze uzahave hari icyo wahakoze.
Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 30/12/2024
1Yh 2, 12-17
Zab 95
Lk 2, 36-40
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top