Amasomo yo ku munsi mukuru w’Umuryango mutagatifu wa Yezu, Mariya na Yozefu. Umwaka wa Liturujiya C
Amasomo:
1Sam1, 20-22.24-28
Zab 84(83)
1Yh3, 1-2. 21-24
Lk 2, 41-52
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli (1Sam1, 20-22.24-28)
Igihe kigeze, Ana wari utwite abyara umuhungu. Amwita Samweli agira ati « Kuko namusabye uhoraho. »
Muri uwo mwaka umugabo we Elikana azamukana n’umuryango we wose gutura Uhoraho igitambo nk’uko bisanzwe, no kurangiza isezerano rye. Ariko Ana ntiyazamukana na bo, ahubwo abwira umugabo we ati « Ntegereje ko umwana acuka: Ni bwo nzamujyana tumwegurire Uhoraho, maze abe ari ho azaguma.”
Amaze kumucutsa, aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano, n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. Batamba cya kimasa maze umwana bamushyikiriza Heli. Ana ati “Umbabarire shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe, aha ngaha, nsenga uhoraho.
Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo namusabye. Nanjye ndamumuhaye: yeguriwe Uhoraho mu buzima bwe bwose.” Nuko bunamira Uhoraho aho ngaho.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI: Zab 84(83)
Inyik/ Nyagasani, amahoro n’ibyishimo nibiganze mu Ngoro yawe.
Umutima wanjye wahogojwe
no gukumbura inkomane z’Uhoraho;
umutima wanjye n’umubiri wanjye,
biravugiriza impundu Imana Nyir’ubuzima.
Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,
n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,
ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
Mwami wanjye kandi Mana yanjye!
Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,
bakagusingiza ubudahwema!
Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe,
bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe.
Uhoraho Mana y’ingabo, umva isengesho ryange.
Utege amatwi Mana ya Yakobo,
Mana wowe ngabo twikingira,
reba witegereze uruhanga rw’intore yawe,
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1Yh3, 1-2. 21-24)
Nkoramutima zanjye, ni murebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: Ni uko itamenye Imana. Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa.
Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri. Nkoramutima zanjye, niba umutima wacu udafite icyo udushinja, dufite amizero yuzuye ku Mana, maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo, kandi tugakora ikiyinyura.
Dore rero itegeko ry’Imana: Ni uko twakwemera izina ry’Umwana wa yo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse. Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Dushimiye Imana
IBANGO- NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya alleluya
Koko rwose uri Imana itagaragara Imana mu bantu,
Yezu Umukiza.
alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 2, 41-52)
Uko umwaka utashye, ababyeyi ba Yezu bajyaga i Yeruzalemu, guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Nuko umwana amaze imyaka cumi n’ibiri, bajyanayo uko babimenyereye ku munsi mukuru.
Iminsi mikuru irangiye barataha, Umwana Yezu asigara i Yeruzalemu ababyeyi be batabizi. Bagenda urugendo rw’umunsi wose bakeka ko ari mu bo bagendanaga.
Hanyuma bamushakira muri bene wabo no mu bamenyi. Bamubuze, basubira i Yeruzalemu bamushaka. Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza. Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga.
Ababyeyi bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati “ Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze.” Arabasubiza ati Mwanshakiraga iki? Muyobewe ko ngomba kuba mu Nzu ya Data?” Bo ariko ntibasobanukirwa n’ibyo ababwiye. Nuko ajyaya na bo i Nazareti, agahora abumvira.
Nyina abika ibyo byose mu mutima we. Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Uragasingizwa Kristu
SHALOM. SHIMA IMANA!
Nuhura n’ibyago uzashime Imana.
Niwishima uyishime.
Nushidikanya uyihamagare.
Erega byose biza bifite impamvu.
Kuba uriho si impanuka. N’ibikugeraho rero nabyo si impanuka.
Ubuzima ni ishuri ridatanga impamyabumenyi ariko ibyo wize bikwigisha kuzakira ibizaza.
Ibyahise biture.
Ibiriho ubyakire.
Ibizaza ubitegereze wizeye. Imana nisingizwe muri byose. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(28/12/2024)
SHALOM. NASABYE UHORAHO!
Nusenga ntuzarambirwe kuko igisubizo si wowe ukiha.
Gutegereza bitanga guhirwa.
Uzibuke kandi gushima igihe uzaba washubijwe kuko bamwe baratitiriza bagasaba ariko bamara guhabwa bakibagirwa.
Bya bihe bibi warimo nubivamo uzature ituro ryo gushima Imana kuko yagutabaye.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 29/12/2024
1Sam 1, 20-22.24-28
Zab 83
1Yh 3, 1-2.21-24
Lk 2, 41-52
Sr Immaculée Uwamariya