Amasomo yo ku ya 31 Ukuboza 2024
Abatagatifu : Sylvestre, Kolumba, Paulina Na Melaniya Muto
Isomo rya mbere : 1 Yohani 2, 18-21
18 Bana banjye, isaha ya nyuma yageze. Mwigeze kumva bavuga ko Nyamurwanyakristu agiye kuza, none ubu ngubu abarwanya Kristu badutse ari benshi; tumenyeraho dutyo ko isaha ya nyuma igeze.
19 Abo bantu badukomotsemo, ariko ntibari abacu, kuko iyo bajya kuba abacu baba baragumanye natwe. Nyamara byari ngombwa kugaragaza ko bose uko bangana batari abacu.
20 Mwebweho Yezu w’Intungane yabasigishije Roho Mutagatifu, bituma mwese mugera ku bumenyi.
21 Nuko rero sinabandikiye ko mutazi ukuri, ahubwo nabandikiye ko mukuzi kandi ko nta cyitwa ikinyoma gikomoka ku kuri.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Dushimiye Imana
Kuzirikana : Zab 96 (95), l-2a, 11-12a, 12b-13a
Inyik/ Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho!
Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.
Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!
Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!
lmisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.
Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,
mu maso y’Uhoraho kuko aje,
kuko aje gutegeka isi.
Ivanjili Ntagatifu : Yohani 1, 1-18
1 Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’lmana, kandi Jambo akaba lmana.
2 Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’lmana.
3 Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.
4 Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu.
5 Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.
6 Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani.
7 Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera.
8 Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri.
9 Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si.
10 Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya.
11 Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira.
12 Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye.
13 Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.
14 Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.
15 Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu Uwo navuze nti “Uje ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye.”»
16 Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi.
17 Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu.
18 Nta wigeze abona Imana na rimwe ; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.
Iyo Ni Ivanjili Ntagatifu
Uragasingizwa Kristu
SHALOM. NTUZAREKE IMANA!
Ntaho wabona hari ibyiza bisumba ibyo mu rugo rw’Imana.
Urukundo rwonyine yagukunze ntubizi ko rusumba zahabu!
Ishime unezerwe kuko guhuzaguruka ntacyo byakumarira. Utekane unyungutire ibyo wahawe ku buntu.
Nibyo ibigeragezo ni byinshi.
Abagukurura mu ngeso mbi ni benshi.
Abashaka kugutesha inzira nziza bahora biyongera. Guhitamo ni ukwawe.
Komera ku Mana kuko niyo ikugize. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(30/12/2024)
SHALOM. WIMIKE UKURI!
Ntiwakorera ijuru ukigenda mu kinyoma.
Aho ikinyoma gituye Kristu ntahatura.
Hari benshi basigaye bitwaza izina rye bari mu byabo.
Babeshya cyangwa bishakira inyungu.
Mubitondere. Uge ushishoza ku byo wumva kuko abavuga ibyiza bose siko babikora.
Nta kibi nko kubaho ubeshya. Ikibabaje ubaho gutyo agira ngo abandi ntibamuzi. Nyamara ikibi ntikihishira kandi nawe ntikiguhishira.
Imika ukuri kandi ukomere ku kwemera kwawe.
Yezu akube hafi kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 31/12/2024
1Yh 2, 18-21