Amasomo yo ku munsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Intumwa. Kuwa 27 Ukuboza
Amasomo
1Yh 1, 1-4
Zab 97(96)
Yh 20, 4-8
ISOMO RYA MBERE
Intangiriro y’ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani lntumwa (1 Yh l, 1-4)
1 Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyirubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha.
2 Koko Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza.
3 Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.
4 Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 97 (96),1-2,5-6,11-12)
Inyik/ Nuko Jambo yigira umuntu, kandi twibonera ikuzo rye.
Uhoraho ni Umwami! lsi nihimbarwe,
abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!
Igicu cy’urwijiji kiramukikije,
ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.
Imisozi irashonga nk’ibishashara,
mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.
Ijuru riramamaza ubutabera bwe,
maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.
Urumuri rurasira ku ntungane,
ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.
Ntungane, nimwishimire Uhoraho,
maze mumusingirize ubutungane bwe.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 21, 24)
Alleluya Alleluya.
Yohani, umwigishwa Yezu yakundaga,
yabaye umuhamya wa Jambo Nyirubugingo,
kandi tuzi ko ibyo yamamaza ari iby’ukuri.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 20, 2-8)
Mu gitondo cya Pasika,
2 Mariya Madalena yirukanka asanga Simoni Petero n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati « Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize. »
3 Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva.
4 Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva.
5 Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva.
6 Simoni Petero wari umukurikiye aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse,
7 n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu.
8 Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. KUBA UWA YEZU!
Biruta zahabu y’isi yose.
Biruta kugira inshuti utazi umubare.
Biruta kugira ubwenge bwose bwo mu isi.
Ntabwo tujya twiyumvisha neza agaciro kabyo kuko tukumvise twabaho buri munsi ku buryo budasanzwe.
Nta cyago nko kwibagirwa aho uvuka.
Ngaho rero zirikana urwo rukundo. Rwubahe kandi urwubahishe.
Mu gihe isi ivuga urukundo itarugira wowe wagize amahirwe ukundwa na Yezu mubere umuhamya w’urukundo nyarwo.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(26/12/2024)
SHALOM. TWARAMWIBONEYE!
Ukwemera kugira amaso abona ibyo abandi batabona.
Isi yaracunguwe. Ababibonye badusigiye ubuhamya natwe buduhindukira ukuri kuzima.
Nanjye mbona ibidasanzwe. Nawe urabibona.
Urumuri rwatse ntiruteze kuzima.
Si ugukabya inkuru
Si uguhimba inkuru itariho ngo ukunde uyumve. Ndakwemeza ko Yezu yavutse ngo umwemera wese abone ubugingo.
Ntukabubure kuko waba umushavuje.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 27/12/2024
1Yh 1, 1-4
Zab 96
Yh 20, 2-8
Sr Immaculée Uwamariya