Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa 26 Ukuboza 2024
December 26, 2024

Amasomo yo kuwa 26 Ukuboza 2024

Preacher:

SHALOM. TUNGA URUKUNDO!
Ntuzifuze ibintu bitarimo urukundo.
Ntuzagwize inshuti mudahuriye ku rukundo.
Ntuzagendere ku nyungu ngo wibagirwe urukundo.
Ubuzima buba bwiza iyo urukundo rusumba inyungu zose. Nibwo ibyo ukora byuzura ubumuntu.
Hari abatakiri abantu kuko bibagiwe urukundo ugasanga ahatari inyungu batahikoza.
Uriho kuko wakunzwe. Nawe kunda bitagira umupaka. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(25/12/2024)


SHALOM. NTUZANDURE!
N’ubwo wahura n’abagiranabi uramenye ntuzakore nabi.
Birashoboka ko wakomeza kuba mwiza kandi ukikijwe n’abakora ibibi.
Umutima wawe wagumana ubwigenge ugahitamo gukora neza udahinduwe n’ibibi bagukoreye.
Ahari urukundo urwango rutakaza imbaraga.
Ahari ineza inabi irabebera.
Ahari ukwihangana induru irahunga.
Nikoko Imana ituye mu bayo kandi ibabera imbaraga. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 26/12/2024
Intu 6, 8-10; 7, 54-60
Zab 30
Mt 10, 17-22
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top