Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya XXXIV gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Amasomo:
Hish14, 14-19
Zab 96(95)
Lk 21,5-11
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 14, 14-19)
Jyewe Yohani,
14 ngo ndebe mbona igicu cyererana; uwari ukicayeho agasa n’umwana w’umuntu. Yari atamirije ikamba rya zahabu ku mutwe, afite mu kiganza umuhoro utyaye.
15 Hanyuma undi mumalayika asohoka mu Ngoro, maze arangurura ijwi abwira uwari wicaye hejuru y’igicu ati “Cyamura umuhoro wawe maze usarure. Isaha yo gusarura irageze, kuko imyaka y’isi yeze.”
16 Nuko uwari wicaye hejuru y’igicu arekurira umuhoro we ku isi, maze imyaka y’isi irasarurwa.
17 Hanyuma undi mumalayika asohoka mu Ngoro yo mu ijuru, na we yari afite umuhoro utyaye.
18 Undi mumalayika wari ufite ububasha ku muriro, aturuka ku rutambiro, maze avuga aranguruye ijwi abwira uwari ufite umuhoro ati “Cyamura umuhoro wawe utyaye maze ugese amaseri y’umuzabibu w’isi, kuko imbuto zawo zihishije.”
19 Nuko umumalayika arekurira umuhoro we ku isi, agesa amaseri y’umuzabibu w’isi, akayanaga mu rwengero runini rw’uburakari bw’Imana.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 96 (95), 10, 11-12a, 12b-13ab, 13cd)
Inyik/ Uhoraho araje, aje gucira isi urubanza.
Nimuvuge mu mahanga muti “Uhoraho ni Umwami!”
Yashinze isi yose ntihungabana;
imiryango yose ayicira urubanza rutabera.
Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!
Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!
Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.
Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,
mu maso y’Uhoraho kuko aje, kuko aje gutegeka isi.
Azacira isi urubanza mu butabera,
arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 50 (49), 1.6)
Alleluya Alleluya.
Imana ivuze ijambo ikoranya isi yose.
Ijuru riramamaza ubutabera bwayo:
ni koko, Imana ni yo mucamanza!
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 21, 5-11)
Muri icyo gihe,
5 kubera ko bamwe barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati
6 “Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa.”
7 Baramubaza bati “Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe?”
8 Nuko Yezu arabasubiza ati “Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye bavuga ngo “Ni jyewe Kristu!” kandi ngo “Igihe kiregereje!” Ntimuzabakurikire!
9 Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.”
10 Arongera arababwira ati “Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi.
11 Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. AHO IMANA IRI!
Nta byacitse kuko byose biza bifite ibisobanuro.
N’ubwo waba utumva impamvu ariko ukomeza urugendo.
Nturi wenyine mu rugendo rugana ijuru.
Ugira amahirwe agira umuhangayikira. Wowe rero si umuntu ahubwo ni Imana.
Ibyo nibigutere imbaraga ubeho bitari ibya mbuze uko ngira. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(25/11/2024)
SHALOM. ISAHA YO GUSARURA!
Umuhinzi wese anezezwa no guhinga akeza. Imbuto z’umuruho we zimuvura agahinda agakomera kandi akazongera agatangira.
Ubu se wowe uwagushyize ku isi aje kureba ibyawe yasanga wareze imbuto nziza cyangwa yadanga wararumbije?
Igihe kiragenda kandi ntigisubira inyuma. Ntikikagusige uko cyagusanze.
Ibuka ko uri mu rugendo kandi amaherezo uzagaragaza ibyo wakoze.
Ntuzatere Imana agahinda ngo niza gusarura izasange wararumbije. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 26/11/2024
Hish 14,14-19
Zab 95
Lk 21,5-11
Sr Immaculée Uwamariya