Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya XXXIV gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
November 27, 2024

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya XXXIV gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
Hish 15,1-4
Zab 98(97)
Lk 21,12-19

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 15, 1-4)

Jyewe Yohani,

1 mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo.

2 Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana bafite inanga z’Imana.

3 Nuko batera indirimbo ya Musa, umugaragu w’Imana, n’iya Ntama bavuga bati

“Nyagasani Mana, Mushoborabyose,
ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje.
Inzira zawe ziratunganye kandi ni inyakuri,
wowe Mwami w’amahanga.
4Ni nde utagutinya Nyagasani,
kandi ngo asingize izina ryawe?
Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu;
amahanga yose azaza maze apfukame imbere yawe,
kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.”

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 7-8, 9)

Inyik/ Nyagasani Mana, Mushoborabyose,
ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.

Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,
isi yose hamwe n’abayituye.
Inzuzi nizikome mu mashyi,
n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe.

Nibivuze impundu imbere y’Uhoraho kuko aje gutegeka isi;
azacira isi urubanza rutabera,
arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 2, 10)

Alleluya Alleluya.
Nyagasani, hahirwa uzaba indahemuka kugeza ku rupfu:
uzamwambika ikamba ry’ubugingo.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 21, 12-19)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be iby’ihindukira rye; arababwira ati

12 “Bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye.

13 Ibyo bizatuma mumbera abagabo.

14 Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura,

15 kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.

16 Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe,

17 kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye.

18 Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba.

19  Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu!”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. NGWINO IWANJYE!
Ntiwahirwa ubaho uko ubyumva.
Impamvu nta yindi ni uko hari impamvu uriho.
Ntabwo waje gutembera ku isi waje gukora. Ufite ubutumwa wihariye.
Gusa uri wenyine ntiwabushobora.
Imbaraga z’umuntu zigira aho zigarukira
Ngaho rero tumira Yezu aze mu byawe byose. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(26/11/2024)


SHALOM. IBIKORWA BIKOMEYE!
Niwitegereza uzasanga hari ibikorwa bigukikije bitakozwe n’abantu.
N’ubwo abantu birengagiza ukuri ariko hari imbaraga zidahangarwa zihagaritse isi kandi zayibirindura zibishatse. Rimwe na rimwe abantu bizera imbaraga zabo kandi nazo barazitijwe.
Menya ko hari umugenga w’ibiriho byose. Icyo ashatse kiraba n’icyo adashatse ntikibaho.
Ntuzishyire hejuru kandi ntuzakandagire ukwegereye. Ubuhanga n’icyubahiro ni iby’Imana yonyine. Niyubahwe n’ibiremwa byose. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 27/11/2024
Hish 15, 1-4
Zab 97
Lk 21,12-19
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top