Tariki 14/7/2021 urugo rwo muri FAES rwizihije imyaka 15 rubana mu munezero. Yvette niwe utangira akivugira uko ameze. Thérésphore agasubiza.
Ijuru rito rirashoboka
Nimwiyumvire
Sois loué Seigneur pour ta grandeur, sois loué pour tous tes bienfaits, gloire à toi Seigneur, tu es vainqueur, ton amour innonde nos coeurs, que ma bouche chante ta louange…
Bavandimwe bacu, mudufashe gushima Imana yo yatugejeje kuri uyu munsi twibukiraho itariki twahanye isakramentu ryo gushyingirwa.Ntacyatubuza kuyishima yo yaturinze kuva kumunsi wa mbere kugeza kuri uyu munsi tugize imyaka 15 tubana mubudahemuka!!
Ndashimira umukunzi wanjye Teles urukundo ankunda kuva akindambagiza kugeza uyu munsi, n’impano Imana yampaye, niyo nasubira mubukumi bakansaba guhitamo uzambera umugabo, ntawundi nahitamo atari Téles wanjye!! Musezeranyije kutazamuhemukira, kuzamukunda kugeza ugupfa.
Nshimiye Padri Hategekimana Prudence wadusomeye Misa nziza
CHERI WARANYUZE
Waranyuze, waranyujuje
sinkiri igicagate;
Reka nature ngushimire Rubavu nagabanye;
Rurema Ineza ye nyibona muri wowe;
Ndagushimira, waranyuze!
Mbere ya burya si nariho;
Nari meze nka ya Mpala; Umutima wayo mu cyi nti wari hamwe;
Wampereye umutima gutereka;
Ndagushimiye, waranyuze.
Wampaye izina umpa n’inzira;
Wangabiye impinga umpa n’impanga;
Wambereye inkingi itajorwa
Uri intandaro y’uko ndi;
Ndagushimira, naranyuzwe;
Cyono dukomeze inzira irya twatangiye burya;
Iminsi ishize yo ni ibihumbi
Nyamara twumva ari ejo;
Turinginze tubone n’indi.
Rugaba araduhere amashami gukura no kugara;
Araduhe kuyagwiriza kwishima;
Isoko dukesha kubaho
arazihunde umugisha;
Ara turindire abatuzi, abo tuzi n’abazaza.
Aradutoze kudahuga kubiga ingendo cyane aho izira ikizinga;
Rurema wagennye urwa babiri ndinginze;
Njye n’uwanjye uyu wampaye intero duhorane: waranyuze.