Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Umwiherero w’abana wa 2024 ku bufatanye bw’ababyeyi na Famille Esperance

Tunejejwe no kubagezaho umusozo mwiza w’umwiherero w’umwaka wa 2024 wari ufite insanganyamatsiko igira iti “URAGANA HE ?”, aho twakiriye abana 43 barimo abahungu22 n’abakobwa 21.

Uyu mwiherero ngarukamwaka, utegurwa kandi ukaba kubufatanye n’ababyeyi b’abana na Famille Esperance (FAES). Iyi gahunda ikaba itanga amahirwe y’ingirakamaro ku bana bitabira uyu mwiherero yo kubona ubumenyi bw’ibanze mu buzima babamo bwa buri munsi, gutozwa indangagaciro za gikristu, gukina imikino itandukanye, kumenyana no gusabana n’abandi bana bagenzi babo no gutegura ejo hazaza habo heza binyuze mu nyigisho zitandukanye bahabwa n’abatumirwa b’inararibonye.

Abana bagera mukigo cyaberayemo umwiherero

Uyu mwiherero wabereye mu mudugudu wa Rusekera, akagari ka Kibungo ,umurenge wa Ntarama, akarere ka Bugesera ,intara y’ Iburasirazuba  mu kigo Campus  Gasore Serge Foundation (GSF). 

INCAMAKE Y’IBIKORWA BY’UMWIHERERO

Umwiherero wateguwe hagamijwe gutegura abana mu buryo bwuzuye kugirango bo ubwabo bakure bazi aho bava n’aho bagana bityo bibafashe kubaho mu buzima bufite icyerekezo n’ikizere bihamye.

ikigo Gasore Serge Foundation cyabereyemo umwiherero

Amahugurwa ku mibereho ya gikristu : Abitabiriye umwiherero bahawe amasomo yagombaga kubafasha gusobanukirwa neza indangagaciro za gikristu no kuzishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi ndetse banagira umugisha wo gutura igitambo cya Misa yasomwe na Padiri wo muri Arikidiyoseze ya Kigali Emmanuel Nsengiyumva.

Igitambo cya Misa

1.Imirimo yo mu rugo: Abana bigishijwe uburyo bwo gukora imirimo y’ibanze yo mu rugo, bahabwa ubumenyi bw’ingenzi buzabagirira akamaro bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo. Bize gusasa neza no gukora isuku aho baba, bahase ibirayi, bakora amasuku muri campus, bigishijwe kwenga ibitoki, banasura ikibuga cy’amagare kidasanzwe  (Pump Truck) kiboneka muri “Field of Dreams” iherereye muri Gasore Serge Foundation.

Imirimo itandukanye abana bakoze

2.Imikino: Imikino itandukanye yakoreshejwe hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza bw’abana, gukorana n’abandi, ndetse no kwiyubakamo umuco w’ikinyabupfura. Abana bakinnye umupira w’amaguru, Umupira w’amaboko, Umukino w’inyamaswa n’umuhigo ndetse bakanakora mucaka mucaka ya mu gitondo.

Abana mu mikino itandukanye

3.Kumenya aho ujya: Amasomo yo gutegura ejo hazaza yatanze ubumenyi ku bana ku bijyanye no gushyiraho intego no kuzigeraho, kumenya aho uva n’aho ugiye, kwigirira ikizere no kumenya impamvu uriho. Bahawe kandi amasomo ajyanye no guhitamo incuti nyancuti ndetse no kwirinda guhubuka cyangwa kugendera ku bintu bitandukanye by’inzaduka kuko ingendo y’undi iravuna

Inararibonye zahaye abana impanuro n’inama zubaka

4.Gukomeza Umuco: Uretse ibikorwa byari biteganyijwe, abana kandi bahawe amahirwe yo gusobanukirwa neza umuco nyarwanda. Bigishijwe kandi uburyo bwo gukoresha ibikoresho by’ibanze byo mu rugo bya kinyarwanda, ibintu byabafashije cyane mu kongera ubumenyi ku muco wabo.

Aha kandi bakaba baraboneyeho no gusura inzu y’umuco ibarizwa muri Gasore Serge Foundation (GSF) banasobanurirwa ibikoresho gakondo byo mu rugo biboneka muri iyo nzu.

Ibindi bikorwa abana bakoze muri iki gihe cy’umwiherero

Inyungu ku bitabiriye umwiherero

Uyu mwiherero wari ingirakamaro cyane ku bana, kuko wabahaye ubumenyi n’ubushobozi bari bakeneye ndetse bikanarenga ibyo twari twiteze ko bazungukiramo, kuko banarushijeho gusobanukirwa neza umuco nyarwanda. Ibi byabafashije cyane kwiyubaka mu mikurire yabo bwite, mu ngo iwabo, ndetse no mu muryango mugari w’Abanyarwanda.

Muri uyu mwiherero kandi hakaba harizihijwe isabukuru y’amavuko y’abana babiri bavutse mu kwezi kwa munani (Kanama).

Abana bizihirijwe isabukuru barikumwe na Mansela ndetse n’itsinda rigari

Kuri uyu munsi wa gatanu ari nawo wanyuma w’umwiherero, abana bongeye kwishimira ko basoje bongera kunga ubumwe n’Imana b’itagatifuza mu gitambo cya Misa yasomwe na Padiri Valens waturutse muri paruwasi ya Nyamata.Padiri akaba yifurije abana umugisha w’iburyo n’ibumoso kandi abaragiza Imana ndetse n’imiryango yabo.

Iturwa ry’igitambo cya Misa gisoza umwiherero w’abana

 Gushimira no gusaba inkunga ikomeza

Turashimira cyane ababyeyi b’abana ndetse na Famille Esperance (FAES) ku bw’inkunga yanyu itagira uko isa mutanga kugirango uyu mwiherero ubeho. Uruhare n’inkunga yanyu byatanze impinduka zikomeye mu buzima bw’aba bana.

Turasaba tubikuye ku mutima ko mwakomeza gushyigikira iki gikorwa cy’umwiherero, kuko kigira uruhare rukomeye mu kurema abantu bashobotse kandi bashoboye. Kurema abantu bafite indangagaciro zikwiriye zitanga umusaruro mwiza kuri bo ubwabo, ku miryango yabo, no ku gihugu cyacu muri rusange.

Turashimira cyane kandi Gasore Serge Foundation (GSF) uburyo batwakiriye,uburyo bakurikiranye ubuzima bw’abana umunsi kuwundi kuva umwiherero utangiye kugeza usoje.

Turashimira umuhuzabikorwa w’umwiherero MUTANGANA Vivien n’itsinda yari ayoboye ku ruhare rwabo,umurava,ubwitange n’urukundo

UMUSOZO

Mubyukuri, umwiherero w’uyu mwaka wa 2024 wesheje umuhigo udasanzwe, kuko ibyari biteganijwe gukorwa byarakozwe kandi neza ndetse binarengaho. Bityo rero tukaba twizeye neza tudashidikanya ko inkunga yanyu ababyeyi na Famille Esperance (FAES) nikomeza,umwiherero w’ubutaha nawo uzategurwa neza twese dufatanije kandi ukazakomeza gutanga ubumenyi,uburere n’indangagaciro bihindura ubuzima bwa benshi.

Dusoje tubashimira cyane ku bwitange n’urukundo rwanyu ku nyungu z’urubyirukorwacu. Imana ikoze ibahe umugisha.

Amafoto yose akaba agaragara hifashishijwe link ikurikira :

https://drive.google.com/drive/folders/1r75X1e82y33ry-9HJMnaa6NPbDYo0HpO 

IBYIFUZO

  • Guha abana umwanya wo kubatega amatwi no kubumva kuko byagaragaye ko baba bafite byinshi muri bo bakenera kugira abo babibwira mugihe bisanzuye murugo no muri iki gihe cy’umwiherero.
  • Kongera umubare w’abana bitabira umwiherero kuko bakiri bake
  • Kwongera igihe cy’umwiherero hakabonekamo umwanya uhagije w’ibikorwa bya siporo
  • Mbere yuko umwiherero uba hakagiye habaho inama ihuza impande zose zizagira uruhare mubikorwa bizakorerwa muri uwo mwiherero kugirango bahuze amakuru.
  • Hakagiye hateganywa umwanya wo kuganiriza umwana umwe kuri umwe kugira ngo hamenyekane abana bakeneye ubufasha bw’umwihariko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top