Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Umwiherero Gucunga umutungo mu rugo rw’abashakanye Rwamagana

 GUCUNGA NEZA UMUTUNGO BIKORWA BITE?*

Tugiye kubivuga mu ngingo ngufi kandi zumvikana. Gucunga neza umutungo w’ugo:

?Ni ukumenya guha agaciro buri kintu cyose cyaguzwe Umuriro, amazi,isabune; imyambaro, imitako, intebe, matelas, amakara cyangwa gaz…; kuko iyo bishize cyangwa byangiritse ku buryo bitagifite umumaro uba ugomba kongera kugura ibindi! Nyamara iterambere riri mu kubona ibyo utari ufite, kurusha guhora uzenguruka uruziga usubira aho wahoze!
? Ni ukumenya gusana hakiri kare ibyangiritse bishobora gusanwa;
? Ni ukumenya kugura ibiramba kandi ku giciro cyiza;
? Ni ukumenya aho badahenda akaba ari ho ushakira;
? Ni ukumenya guhitamo ikintu gifite imimaro myinshi icyarimwe: urugero: kugura coupe ongle ishobora gukoreshwa nka ouvre bouteilles, na porte clés icyarimwe;
? Ni ukumenya kurenga irushanwa ahubwo ukagura ikintu utagamije gusumba runaka cyangwa kureshya na we;
?Ni ukugira umwimerere mu kumenya ibyo urugo rwawe rukeneye( urugero: abakobwa bashyingirwa bagira liste y’amajyambere, akaba yagura ibisorori bya frigo azataha mu nzu itagira umuriro).
?Ikiruta ibyo byose ni ukumenya kugenga agatima karehareha ko kugura ikintu iki n’iki kitateganyijwe cyangwa ubonye utarigeze ugitekerezaho;
? Ni ukumenya ingusho ya mugenzi wawe: kimwe ubona nko gusesagura umutungo w’urugo, mukabivugaho bugacya bigasubira. Urugero: kunywera amafaranga byumvikana ko unasengerera buri wese winjiye mu kabari kandi yaje afite aye na gahunda yo kwisengerera;
? Ku bagore hari abatamenya igihe ibintu bahashye bimara nk’inyanya akagura igitebo kuko zigura make nyamara atarebye ko zishobora kwangirika vuba; kugura imyenda buri gihe uko abonye uwamubera!

Icyitonderwa: iyi ngingo turangije ijyanye no ku-gera abantu mu byo bakeneye. Ubundi wabishoboye n’ibindi byose byaziraho.
? Ni ukumenya gukora igenamigambi ry’igihe gito n’ikirekire; ukamenya ngo dukoresha ibi mu gihe kingana gutya, ku buryo byose bitazaterwa n’uko mwaramutse.Igenamigambi rigira agaciro ryanditse!
? Ni ukumenya guhitamo ibyihutirwa; hari umuntu wigeze kuvuga ngo: iyo ibyo gukora ari byinshi, uhitamo iby’ingenzi, iby’ingenzi byaba byinshi, ugahitamo ibyihutirwa, ibyihutirwa byaba byinshi, ugahitamo ibidashobora gusimburwa.
?Kugira ishusho y’uko muhagaze ku buryo bw’amafaranga(updates) kandi ntihagire ugura ikitateganyijwe atagishije inama uwo bashakanye. Bijya bibyara amakimbirane mu rugo. Mukaba mufite amafaranga, buri wese akayapangira, utanze undi akayakoresha uko abyumva. Akenshi bitera gusahuranwa, umwe ashaka gutanga undi kugira ngo ahaze ibyifuzo bye. Nyamara urugo rwakagombye kugira icyerekezo kimwe.
Icyitonderwa: Hari amafaranga abantu bamwe bagira ubwinyagamburiro kandi ingo nyinshi zikabigira umuco! Nk’amafaranga ya misiyo, agashimwe- cyangwa agahimbazamusyi, amafaranga musaguye ku byomwaguze igihe atakiri kuri compte!

Claudine & Alphonse
Abatoza b’Ingo
0783627429 & 0788425940

Icungamutungo ku muryango ukijijwe:
Nyuma y’Ubwami bw’Imana icungamutungo niyo sujet ya kabiri Yesu yavuzeho cyane.

Ibyangombwa mu icungamutungo:
1) Igenamigambi: Imigani 27:23-24 umutungo ntuhoraho, wufate neza kuko ibishaka kuwutwara ni byinshi.
2) Kunyurwa, kumenya gukoresha amafr neza bituruka ku bwenge buturuka ku Mana, tumenye rero gusengera umutungo: 1 Timoteyo 6:6-10, Hebreu 13:5
3) Icya cumi: Marake 3:10-13 (Itegeko/isezerano)
4) Kuzigamira urugo: Imigani 13:11
Nibura 30% y’umutungo igomba kuzigamirwa urugo, banza uzigame ubone kugura (depenser).
5) Kubaho mu bushobozi bwawe, Imigani 21:17, 20:
( Reka kuba mu ntambara zo ku depensa ibirenze ibyo ufite ugura ibyo udakeneye ugirango ushimishe abantu)
6) Gukora cyane( Tesa 2:10-12) menya inshingano yawe wirinde kuyigira iy’Imana, uko ukora cyane niko wongera amahirwe.
7) Shishikarira guha abakene n’ababaye kubyo Imana yaguhaye (Lk 6:38, Imigani 22:9). Ibirenze ibyo ukeneye bihe ababaye uzaba ufashije Imana mu kurwanya akarengane gaturuka mu gushaka kwiharira imitungo kwa bamwe.

Ibyo kwirinda:
1) Irinde kugira amabanga ku mutungo w’umuryango, kuri passe yawe, ku buzima bwawe.
2) Irinde irari ry’ubutunzi ( Mt 6:24, Mt 19:16)
3) Irinde kugura ibintu bitazana inyungu ukoresheje inguzanyo (Imigani 22:7)
4) Irinde kuyoborwa (influence) n’inshuti zidakijijwe
5) Irinde kuba umunyabinyoma (Mt 6:31-33, Filipe 4:19)

reba amafoto y umuhuro hano

1 thought on “Umwiherero Gucunga umutungo mu rugo rw’abashakanye Rwamagana”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top