Amasomo yo kuwagatatu 9/04/2025
Isomo rya mbere : Daniyeli 3, 14-20.24-25.28
14Umwami Nebukadinetsari abaza arakaye ati «Mbese byaba ari ukuri koko, Shadaraki, Meshaki na Abedinego, ko mwaba mudakorera imana zanjye kandi ntimuramye ishusho rya zahabu nimitse? 15Noneho se mwiteguye ko nimwumva ijwi ry’akarumbeti, umwirongi, igitari, umuduri, iningiri, inanga n’ibindi biririmba, muzapfukama maze mukaramya ishusho nabumbishije, mutariramya mugahita mujugunywa mu itanura rigurumana? Icyo gihe se ni iyihe mana izabamvana mu nzara?» 16Shadaraki, Meshaki na Abedinego basubiza umwami bati «Shobuja Nebukadinetsari, nta bwo ari ngombwa kugira icyo tugusubiza kuri iyo ngingo. 17Shobuja, niba Imana yacu dukorera ishobora kudukiza itanura rigurumana, ikatuvana no mu nzara zawe, izaturokora; 18nitanabikora kandi shobuja, umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye ishusho rya zahabu wimitse.» 19Nuko umwami Nebukadinetsari ararakara cyane, arabisha kubera Shadaraki, Meshaki na Abedinego; ategeka ko bacanira itanura rigatukura kurusha uko bisanzwe, 20ategeka abanyangufu mu ngabo ze kuboha Shadaraki, Meshaki na Abedinego, bakabajugunya mu itanura rigurumana.
(Abo basore uko ari batatu basingiriza Nyagasani rwagati mu ndimi z’umuriro, maze umwami Nebukadinetsari abumva baririmba). 24Nuko umwami arumirwa, ahaguruka n’ingoga maze abaza inkoramutima ze ati «Bariya bantu uko ari batatu ntitwari twabajugunye mu muriro baboshye?» Baramusubiza bati «Ni byo rwose, shobuja.» 25Aravuga ati «Nyamara ndareba abantu bane bataboshye, bariho bitemberera mu muriro nta cyo baganya, kandi uwa kane arasa n’umumalayika.» 28Nebukadinetsari ni ko kuvuga ati «Nihasingizwe Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedinego, yohereje umumalayika wayo agakiza abagaragu bayo. Barayiringiye banga kumvira itegeko ry’umwami, bahitamo gutanga imibiri yabo, aho gukorera cyangwa gusenga indi mana, uretse Imana yabo.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Kuzirikana : Daniyeli 3, 52, 53, 54, 55, 56
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singizwa Nyagasani, Mana y’abasekuruza bacu
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Nihasingizwe izina ryawe ritagatifu ryuje ikuzo :
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singirizwa mu Ngoro y’ikuzo ryawe ritagatifu:
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singirizwa ku ntebe yawe y’ubwami:
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singizwa, wowe umenya iby’ikuzimu:
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singizwa, wowe utetse ku bakerubimu:
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singirizwa mu bushorishori bw’ijuru :
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Ivanjili Ntagatifu : Yohani 8, 31-42
Muri icyo gihe, 31Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye ati «Nimukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri. 32Kandi muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga.» 33Baramusubiza bati «Turi abo mu nkomoko ya Abrahamu, nta wigeze atwigarurira. Watubwira ute ngo muzigenga?» 34Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: umuntu wese ukora icyaha aba ari umugaragu w’icyaha. 35Burya umugaragu ntahora iteka mu nzu, ahubwo umwana ni we uyihoramo. 36Mwana nabakura ku bugaragu, icyo gihe muzaba mubaye abigenga koko. 37Nzi ko mukomoka kuri Abrahamu, ariko murashaka kunyica, kuko ijambo ryanjye mutarizirikana. 38Jye mvuga ibyo nabonye kwa Data, namwe mukora ibyo mwumvanye so.» 39Baramusubiza bati «Umubyeyi wacu ni Abrahamu.» Yezu na we arababwira ati «Niba muri abana ba Abrahamu, nimukore ibyo Abrahamu yakoze. 40Ubu rero murashaka kunyica, jye ubabwira ukuri numvanye Imana. Ibyo Abrahamu ntiyabikoze. 41Mwe murakora ibyo so akora.» Baramubwira bati «Nta bwo turi ibibyarirano. Dufite Data umwe, ni Imana.» 42Yezu arababwira ati «Iyaba Imana yari so mwankunze, kuko nkomoka ku Mana nkaba naraje. Sinaje ku bwanjye, ni We wantumye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. HIRYA YA HANO!
Ntukagire ngo aho ureba niho ibyiza bigarukira. Wibwiye ko wabigezeho byose ntacyo waba ugikora kandi urugendo rukiri rwose.
Ibigaragara rero ni bike ku biriho.
Hirya y’ubu buzima hari ibyiza.
Ntuzatuze utarabigeraho.
Ntuzananirwe kuko ibyiza bigera ku bihangana.
Hari ikuzo rigutegereje ariko uzarigeraho usimbutse imitego myinshi.
Ntugasitare.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(8/4/2025)
SHALOM. IGIKANGISHO!
Sekibi ahora ashaka icyakuvana mu nzira nziza. Igikangisho cya nyuma aziko gitera ubwoba ni urupfu! Nyamara na rwo rwaratsinzwe.
Uwica burya nawe arapfa.
Uwicisha undi nawe agera aho agapfa.
Kandi ugize nabi apfa ahagaze.
Nasanze abekiriye ukwemera badapfa. Baratambuka kuko baba barangamiye ubuzima.
Iyo bitaba ibyo twari kuba tubabaje. Ubu rero ijuru ryarakinguwe ngo uwarikoreye arigeremo. Uwo n’uruofu ntirumuhagarika. Komeza urugendo rwawe uzagere ku Mana amahoro. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 9/4/2025
Dan 3,14-20.
21-25.28
Indirimbo 3
Yh 8, 31-42
Sr Immaculée Uwamariya