Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya 25 Gisanzwe, imbangikane
Isomo rya mbere : Imigani 3, 27-34
_______________
Mwana wanjye,
27 Ntukirengagize kugirira neza ubikeneye kandi ubishoboye.
28 Niba ufite icyo agusaba, ntukamubwire ngo « Genda uzagaruke ejo ni ho nzaguha. »
29 Ntukagambanire mugenzi wawe kandi ari we mwabanaga akwizeye.
30 Ntihazagire uwo mutongana nta mpamvu, mu gihe nta kibi yagukoreye.
31 Ntuzifuze kumera nk’umunyarugomo cyangwa ngo ukurikire imwe mu nzira ze,
32 Kuko Uhoraho yanga abagome, agakunda ab’indakemwa.
33 Uhoraho avuma inzu y’umugome, ariko agaha umugisha aho intungane zituye.
34 Asuzugura abapfayongo, agatonesha abicisha bugufi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI 15 (14), 1a.2, 3bc-4ab, 4d-5
______________
Inyik/ Uhoraho, intungane izatura mu nzu yawe.
Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe ?
Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye, agakurikiza ubutabera,
kandi akavugisha ukuri k’umutima we.
Ni utagirira abandi nabi,cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.
Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,maze akubaha abatinya Uhoraho.
Nta bwo yivuguruza !
Iyo agurije undi ntamutegaho urwunguko,ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.
Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.
Ivanjili: Luka 8, 16-18
____________
Muri icyo gihe, imbaga ikaba ikoraniye iruhande rwa Yezu, abacira uyu mugani ati
16 “Nta muntu ucana itara ngo arishyire mu nsi y’ikibindi, cyangwa mu nsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko agira ngo rimurikire abinjira bose.
17 Koko rero nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye.
18 Mwitondere rero uburyo mwumva aya magambo. Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa ; naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. NZI NEZA!
Navutse Imana inyifuza.
Niyo mpamvu icyambaho cyose iba izi impamvu.
Nta kiyinanira.
Ntakiyitungura.
Imigambi yanjye yose izashoboka kuko hari untera imbaraga.
Kubaho narabihawe.
Ubuzima bw’uyu munsi mpora mbutangarira.
Ubwahise bwuzuye ibitangaza.
Ubuzaza mbutegereje mfite amizero.
Ntacyo nzaburana Imana kuko inkunda byahebuje. Inkuru nziza nakubwira ni uko na we igukunda.
Byakire ubeho.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(22/9/2024)
SHALOM. GIRA NEZA!
Amahirwe yose uzabona yo kugira neza ntazagucike.
Uzaza agusanga uzamukingurire.
Yewe nuwakugiriye nabi ntuzamufungirane
Banira bose mu mahoro kuko umunyamahoro bose baramusanga baba babi cyangwa beza.
Kugira nabi ntawe byakijije kimwe nuko kugira neza ntawe byakenesheje.
Iyo neza ikurange. Imana ibigufashemo kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 23/9/2024
Imig 3, 27-34
Zab 14
Lk 8, 16-18
Sr Immaculée Uwamariya