
Amasomo yo kuwa kane w’icyumweru cya XXVII gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.
Amasomo:
Gal 3, 1-5
Zab/ (Lk 1, 69-75)
Lk 11, 5-13
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati (Gal 3, 1-5)
1 Mbega ngo muraba abapfu, bakristu bo mu Bugalati! Ni nde wabararuye kandi mwareretswe uko Kristu yabambwe?
2 Ndifuza ko mumenyesha iki cyonyine: ari ukuzuza amategeko, ari no kwakira ukwemera, icyabahesheje Roho ni ikihe?
3 Mbese mwabaye abapfu bigejeje aho? Mwatangiye ibintu mufashijwe na Roho, none mwibwiye ko bizuzurizwa mu ruhu rw’umubiri?
4 Mbega kuruhira ubusa? Ubonye n’iyo biba ku busa nyine!
5 Mbese nyine, Ubaha Roho, akabakoramo ibitangaza, abigirira ko mwujuje amategeko cyangwa ko mwakiriye ukwemera?
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI/ (Lk1, 69-70, 71-72, 73-75)
Inyik/ Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli,
kuko yasuye umuryango we.
Yatugoboreye ububasha budukiza,
mu nzu ya Dawudi umugaragu we,
nk’uko abahanuzi be batagatifu,
bari barabitumenyesheje kuva kera:
Ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.
Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu,
maze yibuka isezerano rye ritagatifu:
Ya ndahiro yarahiriye Abrahamu umubyeyi wacu,
avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,
azaduha kumukorera nta cyo twikanga,
turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,
iminsi yose y’ukubaho kwacu.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya.
Nyagasani Mana, kingura umutima wacu,
kugira ngo dushakashakane urukundo amagambo y’Umwana wawe.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 11, 5-13)
Muri icyo gihe,
5 Yezu abwira abigishwa be ati « Tuvuge ko umwe yaba afite incuti akagenda ayigana mu gicuku, akayibwira ati ‘Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu;
6 dore incuti yanjye iri mu rugendo intungutseho, none mbuze icyo nyiha.’
7 Hanyuma undi akamusubiza ati ‘Windushya, dore nakinze kandi jye n’abana banjye turaryamye; sinshobora kubyuka ngo nguhe iyo migati.’
8 Ndabibabwiye: n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose.
9 Nanjye ndabibabwiye nti: musabe muzahabwa; mushakashake muzaronka; mukomange muzakingurirwa.
10 Kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka, n’ukomanga agakingurirwa.
11 Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati akamuhereza ibuye? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha akamuhereza inzoka?
12 Cyangwa se yamusaba igi, akamuhereza manyenga?
13 Niba rero mwebwe n’ububi bwanyu muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye?»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. NTA KIGUZI!
Urukundo ntirugira ikiguzi. Ubu se warwishyura iki?
Urubuze arapfa.
Urukennye aratindahara.
Urukerensa apfa nabi.
Niyo mpamvu ukwiye gushima buri munsi kuko wakunzwe birebire.
Byonyine kuba uri ikinege birahambaye.
Uko wakunzwe rero nawe kunda utyo.
Ibyiza wahawe ubigumanye wenyine waba uhombye. Genda aho ushobora kugera hose ubabwire ko Imana ari urukundo.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
9/10/2024
SHALOM. NTUZARUHIRE UBUSA!
Nukorera Imana uge ubikora wishimye.
Nta muntu wabana na yo ngo ahore aganya!
Reka da burya uwo bita imfura ni urenga ingorane agakomeza guhagarara gitwari.
Ntuzi se ko uwo wakurikiye yabambwe ku musalaba!
Nawe rero nugera aho ugomba guheka umusalaba uge ukomera kandi ntiwihakane uwawubanjeho ari wowe agirira.
Nta byago Yezu atagaragarizamo ikuzo rye. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 10/10/2024
Gal 3, 1-5
Lk 1
Lk 11, 5-13
Sr Immaculée Uwamariya