
Amasomo yo kuwa kane w’icyumweru cya IV gisanzwe, Umwaka w’igiharwe.
Isoma ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 12, 18-19.21-24)
Bavandimwe,
18 ntimwaje mugana ibintu bigaragara, nk’umuriro uhinda cyangwa igicu kibuditse, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga,
19 umworomo w’impanda cyangwa ijwi risakabaka, ku buryo abaryumvise basabye ngo be kongera kuryumwa.
21 Ibyo babonye byari biteye ubwoba kugeza aho Musa avuga ati«Nakutse umutima, none ndadagadwa! »
22 Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’umurwa w’lmana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’inteko itabarika y’abamalayika bakereye ibirori;
23 mwasanze ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru; mwegera n’Imana Umucamanza wa bose, n’intungane zageze ku ndunduro;
24 mwegera kandi Yezu, We muhuza w’Isezerano rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure ay’Abeli.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 48 (47), 2-3a, 3b-4, 9, 10-11
Inyikirizo: Nyagasani, duhora tuzirikana ineza yawe, duteraniye mu Ngoro yawe!
Uhoraho ni igihangange, akwiye gusingirizwa bihebuje mu murwa w’Imana yacu. Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza, Ukanezeza lsi yose!
Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru, Ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange; Imana ituye hagati mu ngoro zaho, ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.
Uko twabyumvise ni ko twabyiboneye, mu murwa w’Imana yacu, mu murwa w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Wa wundi Imana ishyigikiye ubuziraherezo.
Mana yacu, duhora tuzirikana ineza yawe, duteraniye mu Ngoro yawe nyirizina. Ak’izina ryawe, Mana yacu, n’ibisingizo byawe byarasakaye kugera ku mpera z’isi.
IVANJILI
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 6, 7-13)
Muri icyo gihe,
7 Yezu ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi.
8 Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara,
9 keretse kwambara inkweto z’urugendo, ariko ati «Ntimwambare amakanzu abiri.»
10 Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye.
11 Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.»
12 Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana.
13 Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. YEZU ARAHARI!
Ntumwumvisha amatwi ariko umutima urabyemeza.
Ntumubinesha amaso ariko ahorana nawe.
N’igihe wumva ari kure aba yagushyize ku bitugu.
Niyo mpamvu ubona udatembagara. Byose aba abirimo kandi aho ari ubuzima burakomeza.
Gira ukwemera kandi umenye ko urugamba urwana uzarutsinda.
Ntugasitare.
Yezu akube hafi kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(5/2/2025)
SHALOM. ABATANGIYE!
Umuntu asanga baramuharuriye umuhanda aho gushima akangiza.
Hari abakoze biyuha akuya none urasarura ku mirimo yabo. Itoze kunyurwa kandi nawe ukore cyane abazagukurikira bazashimishwe n’inzira wabaharuriye.
Ntacyo utahawe ngo ukunde ube intungane.
Byose bikubere isomo ryo gutwaza mu nzira y’ukwemera urimo.
Ntugacumbagire.
Imana ikuyobore kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 6/2/2025
Heb 12, 18-19.21-24
Zab 47
Mk 6, 7-13
Sr Immaculée Uwamariya