Amasomo yo kuwa kane w’icyumweru cya 24 gisanzwe, umwaka w’imbangikane
Isomo rya mbere : 1 Abanyakorinti 15, 1-11
______________________
1 Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho,
2 Ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije ; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari imfabusa.
3 Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe : ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe.
4 Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe.
5 Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri.
6 Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icyarimwe ; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye.
7 Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe.
8 Ubw’imperuka nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe.
9 Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose ; sinkwiriye no kwitwa intumwa kuko natoteje Kiliziya y’Imana.
10 Ariko uko ndi kose mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo imfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose ; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo.
11 Uko biri kose, yaba jye cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza kandi ari na byo mwemeye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI 118 (117), 1-2, 16-17, 28.21
________________
Inyik/ Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza.
Nimusingize Uhoraho, kuko ari mugwaneza,kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !
Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo,iti “Urukundo rwe ruhoraho iteka !
“Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi !”
Oya, nta bwo nzapfa ahubwo nzaramba,maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.
Ni wowe Imana yanjye, ndagushimira,Mana yanjye ndakurata.
Reka ngusingize Nyagasani, kuko wanyumvise,maze ukambera umukiza !
Ivanjili: Luka 7, 36-50
_____________
Muri icyo gihe,
36 Umwe mu Bafarizayi atumira Yezu ngo basangire ; yinjira iwe ajya ku meza.
37 Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu.
38 Nuko aturuka inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye arira. Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma anabisiga umubavu.
39 Umufarizayi wari wamutumiye ngo abibone, aribwira ati “Uyu muntu iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we n’icyo ari cyo : ko ari umunyabyaha.”
40 Yezu araterura, aramubwira ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.” Undi aravuga ati “Mbwira, Mwigisha.”
41 Yezu ati “Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda ; umwe yari amurimo amadenari magana atanu, undi mirongo itanu.
42 Babuze icyo bishyura, abarekera uwo mwenda. Muri abo bombi, ni uwuhe uzarusha undi kumukunda ?”
43 Simoni arasubiza ati “Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini.” Yezu ati “Ushubije neza.”
44 Nuko ahindukirira wa mugore, abwira Simoni ati “Urabona uyu mugore ? Ninjiye mu nzu yawe ntiwansuka amazi ku birenge ; naho we yuhagije ibirenge byanjye amarira ye, maze abihanaguza imisatsi ye.
45 Ntiwampobeye unsoma ; naho we kuva aho yinjiriye mu nzu, ntiyahwemye kunsoma ibirenge.
46 Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe ; naho we yansize umubavu ku birenge.
47 Ni cyo gitumye nkubwira nti : ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.”
48 Nuko Yezu abwira uwo mugore ati “Ibyaha byawe birakijijwe.”
49 Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati “Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha ?” 50Nuko Yezu abwira wa mugore ati “Ukwemera kwawe kuragukijije ; genda amahoro.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
_____________
SHALOM. NTUKABE UMWE!
Burya kubanira abandi neza ni inshingano.
N’iyo wagira bene wanyu siko bose bakuri hafi.
Mwene wanyu rero wa hafi ni umuturanyi.
Ni uwo mukorana.
Ni uwo muhura kenshi.
Kunda buri wese udatoranya kandi ube na bose mu mahoro.
Burya abakuri hafi nibo bazi ko uri mwiza cyangwa uri mubi.
Biroroshye kubeshya ukuri kure ariko uwo mubana aba akuzi wese.
Imana ni nziza yaratwegereye inyuze muri bagenzi bacu. Ikuyobore kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(18/9/2024)
_____________
SHALOM. ICYO WAMENYE!
Inkuru nziza wamenyeshejwe yikomereho. Uzahura n’abashaka kukuvana mu nzira nziza ntuzabatege amatwi.
Uzahura n’abahinyura ibyo wigishijwe ntuzabahe umwanya.
Uzahura n’abahindura ukuri mu kinyoma kuko bishakira inyungu zabo ntuzabakurikire.
Ntukiringire umwana w’umuntu kuko na we ni ikiremwa nka we.
Komera kuri Yezu umwubakeho kuko ahandi hose ari umusenyi gusa.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 19/9/2024
1Kor 15, 1-11
Zab 117
Lk 7, 36-50
Sr Immaculée Uwamariya