
Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya XXIV gisanzwe, Umwaka w’imbangikane
ISOMO RYA MBERE: 1 Abanyakorinti 12, 31 ; 13, 1-13
________________________
Bavandimwe,
12,31 Nimuharanire ingabire zisumbuye, kandi ngiye kubereka izitambutse zose.
13,1 N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira.
2 N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose ; n’aho nagira ukwemera guhambaye kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo.
3 N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye.
4 Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari ; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza ;
5 Ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika ;
6 Nntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri.
7 Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose.
8 Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se ? Buzashira. Indimi zo se ? Zizaceceka. Ubumenyi se ? Buzayoka.
9 Koko ubumenyi bwacu buracagase, kimwe n’uko ubuhanuzi bwacu bucagase.
10 Igihe rero ibyuzuye bizahinguka, iby’igicagate bizazimira !
11 Mu gihe nari umwana navugaga ay’abana, ngatekereza nk’abana, nkazirikana nk’abana ; aho mbereye umugabo nikuyemo ibya rwana byose.
12 Ubu ngubu turasa n’abarebera mu ndorerwamo ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi.
13 Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu birabangikanye ; ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI 33 (32), 2-3, 4-5,12.22
_______________________
Inyik/ Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana.
Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,munamucurangire inanga y’imirya cumi.
Nimumuririmbire indirimbo nshya,mumucurangire binoze muranguruye amajwi !
Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.
Akunda ubutungane n’ubutabera,isi yuzuye ineza y’Uhoraho.
Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye !
Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,nk’uko amizero yacu agushingiyeho.
IVANJILI: Luka 7, 31-35
____________________
Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati
31 « Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya na nde ? Bameze nka nde ? Bameze nk’abana bicaye ku kibuga,
32 Bamwe babwira abandi bati ‘Twavugije umwirongi maze ntimwabyina ! Duteye indirimbo z’amaganya ntimwarira !’
33 Koko rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa divayi, muravuga muti ‘Yahanzweho !’
34 Naho Umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti ‘Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha !’
35 Nyamara ubuhanga bugaragazwa n’ibikorwa byabwo. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
____________________
SHALOM. IRINDE!
Ikibi uge ugihunga kuko cyo ntikijya kiva mu nzira.
Uge wirinda gucudika n’abakora nabi.
Wirinde kumarana nabo umwanya munini kuko nta kiza wunguka uri kumwe n’abameze gutyo.
Niyo mpamvu uzasanga umuntu yari mwiza agahinduka mubi.
Uwasengaga akabireka.
Uwakundaga abe agatangira kubabuza amahoro.
Burya hari inyigisho mbi zitangwa n’abakora nabi. Kuzumva kenshi bigenda biguhindura uko udasanzwe. Rinda umutima wawe ubwandu bwose.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(17/9/2024)
____________________
SHALOM. GIRA URUKUNDO!
Nta cyiza watunga cyasumba urukundo.
Ibyo wakora rutarimo bahinduka imfabusa.
Jya upimira ubutungane bwawe ku rukundo rugutuyemo.
Burya uwarubuze apfa ahagaze.
Isuzume rero nusanga ukigengwa n’umwijima umenye ko urukundo rutagutuyemo.
Aho ruri hatura ibyiza. Imana irugusendereze kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 18/9/2024
1Kor 12,31; 13,1-13
Zab 32
Lk 7, 31-35
Sr Immaculée Uwamariya