Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa kane, icyumweru cya 28 Gisanzwe, imbangikane.
October 17, 2024

Amasomo yo kuwa kane, icyumweru cya 28 Gisanzwe, imbangikane.

Isomo rya mbere : Abanyefezi 1, 1-10
_____________________
1 Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu uko Imana yabishatse, ku batagatifujwe b’indahemuka muri Yezu Kristu :

2 mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

3 Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose ituruka kuri Roho mu ijuru, ku bwa Kristu.

4 Nguko uko yadutoreye muri We nyine mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge.

5 Igena ityo mbere y’igihe ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo,

6 kugira ngo izahore isingirizwa ingabire, yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima.

7 Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu, ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo,

8 ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose.

9 Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera

10 ngo izawuzuze ibihe bigeze : umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Kuzirikana : Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3cd-4, 5-6
________________
Inyik/ Imana yadusesekajemo imigisha, kugira ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi,
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,
ku nanga no mu majwi y’indirimbo,
mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda ;
nimusingize Umwami, Uhoraho.

Ivanjili Ntagatifu : Luka 11, 47-54
_________________
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishamategeko ati

47 « Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe !

48 Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze : bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo.

49 Ni cyo cyateye Imana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo « Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze. »

50 Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira,

5 1uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye : ab’iyi ngoma bazayaryozwa !

52 Mwiyimbire bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire kandi n’abashatse kwinjira mukababuza ! »

53 Yezu avuye aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza,  

54 bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. IBIDAFITE AKAMARO!
Ntibikaguteshe umwanya kuko n’ibyo usabwa utarabirangiza.
Kubaho ni ukumenya guhitamo. Ibyo rero bituma hari ibyo usuzugura ngo ugere kure.
Ibyiza ntibizira rimwe. Ubanza ibyiza bikurutiye ibindi maze igihe cyagera n’ibindi ukabibona.
Igihe kirahenda ntuzagikoreshe mu bidakwiye.
Ntuzabeho wicuza ibyo wakoze nabi ahubwo uge ushishoza ukore ibifite akamaro.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(16/10/2024)


SHALOM. RYA BANGA!
Ntacyo umuntu atahawe.
Yahishiruwe byose maze urumuri ruraka kandi ntiruteze kuzima. Uko bucya bukira niko urukundo yahawe rwisukiranya.
Ubuzima bwarasendereye kandi ibyiza byose bigera ku muntu kugeza kuri wa wundi tudakeka.
Nguko uko Imana ikunda. Buri wese iramukunda kandi umugambi wayo ni uko akira.
Ntuzigere ubyibagirwa. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 17/10/2024
Ef 1, 1-10
Zab 97
Lk 11, 47-54
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top