Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa kabiri w’icyumweru cya XXIV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
September 17, 2024

Amasomo yo kuwa kabiri w’icyumweru cya XXIV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
1 Kor 12, 12-14.27-31a
Zab 100 (99)
Lk 7, 11-17
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 12, 12-14.27-31a)
Bavandimwe, reka dufate ikigereranyo:
12 Mu by’ukuri umubiri ni umwe kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu.
13 Twese twabatirijwe muri Roho umwe ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe.
14 Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi.
27 Namwe rero muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze buri muntu ku giti cye.
28 Bityo rero abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma akurikizaho abakora ibitangaza; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi.
29 Mbese bose ni intumwa? Bose se ni abahanuzi? Cyangwa ni abigisha? Mbese bose bakora ibitangaza? 
30 Cyangwa bafite ingabire yo gukiza? Bose se bavuga mu ndimi? Cyangwa bose bazi kuzisobanura?
31 Nimuharanire ingabire zisumbuye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 100 (99), 1-2, 3, 4, 5)
Inyik/ Uhoraho, turi umuryango wawe n’ubushyo wiragiriye.
Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,nimumugaragire mwishimye,
nimumusanganize impundu z’ibyishimo!
Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,ni we waturemye none turi abe,
turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.
Nimutahe amarembo ye mumushimira,mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,
mumusingize, murate izina rye.
Kuko Uhoraho ari umugwaneza,urukundo rwe ruhoraho iteka,
ubudahemuka bwe bugahoraho,uko ibihe bigenda bisimburana.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Lk 7, 16
Alleluya Alleluya.
Nihasingizwe Nyagasani Imana yacu :
yasuye umuryango we awusubiza ubuzima
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 7, 11-17)
Muri icyo gihe,
11 Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira.
12 Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje.
13 Nyagasani amubonye amugirira impuhwe; aramubwira ati “Wirira.”
14 Nuko yegere ikiriba agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati “Wa musore we, ndabigutegetse haguruka!”
15 Nuko uwari wapfuye areguka, aricara atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina.
16 Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati “Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.” 17Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

SHALOM. REKERA AHO!
Kugira nabi ni ubujiji. Icyo uhinze burya bitinde bitebuke uzagisarura.
Ni nde wagize nabi agatunga amahoro?
N’ubwo yabeshya abandi ko ameze neza ariko umutima we uhora umushinja.
Ntukurirwe ugira nabi kuko umunsi wawe waba upfuye ubusa.
Ntukararane inabi itazakwica mbere y’urupfu.
Umutima ukeye niwo Imana ituramo. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(16/9/2024)

SHALOM. UMWANYA WAWE!
Ntukarwanire umwanya w’abandi kuko wahawe impano zawe. Ahubwo reba icyo uzikoresha. Abantu bakunda kwibeshya barebera inyuma bakibwira ko kanaka abarusha kunezerwa. Umenye ibye watangira kunezezwa n’ibyo ufite. Koresha neza ibyo wahawe kuko uzabazwa ibirenzeho.
Ntawe uhabwa ngo arambye ahabwa ngo akore.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 17/9/2024
1Kor 12, 12-14. 27-31a
Zab 99
Lk 7, 11-17
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top