
Amasomo yo kuwa kabiri w’icyumweru cya viii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 04/03/2025).
Abatagatifu: Kazimiri, Lusiyusi wa 1, Yohani Antoni Farina.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki(Sir 35, 1-12).
1 Uwubahirije itegeko aba atanze amaturo menshi, ukurikije amabwiriza aba atuye igitambo cy’ubuhoro,
2 uwagiriye undi neza aba atanze ituro ry’ifu y’inono, kandi ufashije abakene aba atuye igitambo cyo gushimira.
3 Igishimisha Uhoraho ni ukwamagana icyaha, kandi kwanga akarengane ni nk’ igitambo cyo kwicuza.
4 Ntuzahinguke imbere y’Uhoraho imbokoboko, ahubwo ayo maturo yose jya uyatanga kubera itegeko.
5 Ibinure by’itungo ry’intungane bibobeza urutambiro, n’impumuro yabyo ikagera ku Umusumbabyose.
6 Igitambo cy’intungane kirakirwa, kandi kigahora ari urwibutso rutazibagirana.
7 Ujye ukuza Uhoraho n’umutima ukeye, kandi ntugatsimbarare ku muganura w’ibyo wejeje.
8 Ibyo utanga byose bijye birangwa n’umucyo, kandi uturane ibyishimo kimwe cya cumi cy’ibyo utunze.
9 Jya uha Uhoraho ukurikije uko na we yaguhaye, ubikorane umutima ukeye uko wifite,
10 kuko Uhoraho azakwitura, akabikwishyura ukubye karindwi.
11 Ntukagire ibyo utanga ugamije gushukana, ntiyabyakira, kandi ntukishingikirize igitambo cy’uburiganya.
12 Koko rero Uhoraho ni umucamanza, nta bwo areba umuntu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 50(49), 4.7ac, 8.12, 14.23a.
Inyikirizo: Tujye dutura lmana igitambo cyo kuyishimira.
Imana itumije ijuru kimwe n’isi iri hasi,
ngo bihugukire urubanza ifitanye n’umuryango wayo.
Na yo iti «Tega amatwi muryango wanjye, ngiye kuvuga;
jyewe Imana nkaba n’Imana yawe!
«Ibitambo untura si byo nguhora,
kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.
Ndamutse ngize inzara, sinaza kubikuganyira,
kuko isi n’ibiyirimo byose ari ibyanjye.
«Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,
kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose.
Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo.»
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI(Mt 11, 25).
Alleluya Alleluya.
Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,
wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingorna y’ijuru.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 10, 28-31).
Muri icyo gihe,
28 Petero araterura abwira Yezu ati «Dore twebwe twasize byose turagukurikira.»
29 Yezu arasubiza ati «Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye ari jye abigirira n’Inkuru Nziza,
30 ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’amasambu, ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka.
31 Benshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’aba nyuma babe aba mbere.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. IBYO WIYEMEJE!
Ntukisubireho mu buryo bwo kureka ibyo wemeye.
Ubutwari ni ugukomeza urugendo n’ubwo byaba bitoroshye.
Amateka ahorana abantu batangiye urugendo ntibarurangize.
Abemeye nyuma bagahakana.
Abari bahagaze nyuma bakagwa.
Abakoraga neza nyuma bakabireka.
Abakoraga ibyiza nyuma bakagwa mu bibi.
Menya ko inzira nziza ihora ihanda. Kuyibamo ni ukwiga guhandura ayo mahwa ugakomeza urugendo aho guhunga. Burya uhunze urugamba ntacyo aba akijije.
Ntugacumbagire.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(3/3/2025)
SHALOM. AMAGANA ICYAHA!
Niwisanga wimitse icyaha uzamenye ko umwijima ukuzuyemo.
Hari abacumura batakibimenya.
Hari abaryohewe n’icyaha gihinduka ubuzima.
Hari abatacyemera ko icyaha kibaho kuko bakise amazina atuma bagitinyuka.
Hari abagiranye igihango na Sekibi.
Igitangaje ni uko bagira batya bakikorera amaturo bagiye gusenga. Bene ayo ntacyo abamarira.
Banza ukurikize amategeko akuronkera ubugingo ubone gutura ituro ryawe. Kuko Imana igukunda kuruta ibyo utunze.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 4/3/2025
Sir 35, 1-15
Zab 49
Mk 10, 28-31
Sr Immaculée Uwamariya