Amasomo yo kuwa kabiri w’icyumweru cya 25 Gisanzwe, imbangikane
SHALOM. IGIHE CYAWE!
Ntukagipfushe ubusa kuko ntikijya gisubira inyuma.
Umwanya wose ufite wukoremo ibyiza.
Iyo udafite icyo ukora Sekibi iragusura ikaguha akazi kayo kandi kaganisha mu cyaha.
Uge rero uhora mu nshingano zawe kandi ntiwemerere umutima wawe gutwarwa n’ikibi.
Ntugasuzugure utuntu duto kuko umunezero ni two uheraho.
Igihe ni impano ikomeye wahawe ngo igufashe gukorera Imana. Ntugatezuke. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(23/9/2024)
_______________
SHALOM. AREBA UMUTIMA!
Ntushobora kubeshya Imana kuko ntihishwa.
Iracengera kandi ifite urumuri kuri byose.
Ugirango se ibitambo biruta urukundo?
Oya oya niyo mpamvu ukwiye guharanira ibifite agaciro. Hari umunsi iby’agaciro gake byose bizavaho.
Ntuzarunde iby’isi ngo wibagirwe aho ujya. Haranira ubugingo bw’iteka kuko ni bwo waremewe.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 24/9/2024
Imig 21,1-6. 10-13
Zab 118
Lk 8, 19-21
Sr Immaculée Uwamariya