Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 27 Gisanzwe, Umwaka w’imbangikane
October 8, 2024

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 27 Gisanzwe, Umwaka w’imbangikane

Preacher:

Isomo rya mbere : Abanyagalati 2, 1-2.7-14

Bavandimwe,

1 Nyuma y’imyaka cumi n’ine nongera kuzamuka i Yeruzalemu ndi kumwe na Barinaba, na Tito ndamujyana.

2 Nazamutseyo ari uko Imana yabimpishuriye. Mbanyuriramo ibyerekeye Inkuru Nziza nigishaga mu mahanga ; abayobozi bo nyibasobanurira birambuye twiherereye. Kwari ukugira ngo menye niba nirukira cyangwa narirukiye ubusa.

7 Ahubwo ndetse babonye ko nashinzwe kwamamaza Inkuru Nziza mu batagenywe nk’uko Petero yayishinzwe mu bagenywe,

8 kuko Uwahaye Petero kuba intumwa mu bagenywe, ni na We wampaye kuba intumwa mu banyamahanga.

9 Nuko Yakobo, Petero na Yohani kandi ari bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko jyewe na Barinaba ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe.

10 Batwihanangirije ikintu kimwe rudori : ko tuzajya twibuka abakene ; ari na cyo nihatiye gukora.

11 Nyamara ariko ubwo Petero yazaga Antiyokiya, nahanganye na we kuko byari ngombwa kumugaya.

12 Koko rero, mbere y’uko haza abantu bo mu gice cya Yakobo, yasangiraga n’abanyamahanga. Aho baziye aravunura, aritarura byo gutinya abagenywe.

13 N’abandi Bayahudi bigana uburyarya bwe, bigeza aho na Barinaba yoshywa na bo kuryarya bene ako kageni.

14 Jye rero mbonye ko batagororokeye ukuri kw’Inkuru Nziza, mbwira Petero bose barora nti “Niba wowe w’Umuyahudi ugenza nk’abanyamahanga aho kugenza kiyahudi, ushobora ute guhatira abanyamahanga kugenza kiyahudi ?”

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Dushimiye Imana

Kuzirikana : Zab 117 (116), 1, 2

Inyik/ Nimujye ku isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza.

Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho,
miryango mwese, mumwamamaze !

Kuko urukundo adukunda rutagira urugero,
n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka !


Ivanjili Ntagatifu : Luka 11, 1-4

1 Umunsi umwe Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati « Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be. »

2 Nuko arababwira ati « Igihe musenga mujye muvuga muti :
Dawe, izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe nibuze,
3 ifunguro ridutunga uriduhe buri munsi.
4 utubabarire ibicumuro byacu,
Kuko natwe tubabarira uwaducumuyeho wese,
Kandi ntudutererane mu bitwoshya. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu


SHALOM. NTUZI IBIGUTEGEREJE!
Imbere ntuhabona ariko izere ko uzahatambuka neza. Wanyura mu byiza cyangwa mu byago emera ko hari icyo bizakuzanira.
Burya amasomo aba muri byombi.
Saba ubwenge uzamenye uko witwara kuko hari imyitwarire itagira icyo imara.
Kwivumbura ntacyo uri bihundure.
Kuvuga amagambo atagira shinge.
Kwiyandarika kuko wababaye.
Kwiheba kuko hari ibyagenze nabi.
Kwiyanga kandi ukiriho.
Imana ikuri hafi n’ubwo utayibona. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(8/10/2024)


SHALOM. MU NZIRA Y’UBUTUMWA!
Ntabwo bihora byoroshye ariko uwemera ntiyirwanirira.
N’ubwo urugamba rwakomera rute ntirwananira Imana.
Nikohereza rero mu butumwa uzagende kandi wizeye.
Ibyago muzahura
Gushidikanya bizakwibasira
Imitego ya Sekibi izagusatira
Abantu babi bazakugeraho
Ariko humura ugutumye yitwa Indahemuka.
Nzi neza ko Imana itazigera ikuva iruhande. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 9/10/2024
Gal 2, 1-2.7-14
Zab 116
Lk 11, 1-4
Urakabaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top