Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 27 Gisanzwe, imbangikane.
October 12, 2024

Amasomo yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 27 Gisanzwe, imbangikane.

Preacher:

Isomo rya mbere : Abanyagalati 3, 22-29
________________
Bavandimwe,

22 Ibyanditswe byabohesheje byose ingoyi y’icyaha, kugira ngo isezerano rizuzurizwe abemera Yezu Kristu.

23 Mbere y’uko igihe cy’ukwemera kigera, twari nk’imfungwa turinzwe n’amategeko, dutegereje uko kwemera kwagombaga guhishurwa.

24 Bityo rero amategeko yaradushoreye adushyikiriza Kristu, kugira ngo tuzahabwe ubutungane tubikesha ukwemera.

25 Ubu rero, kuva aho haziye ukwemera ntitugishorewe,

26 kuko mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu.

27 Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu.

28 Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu.

29 Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzegukana umurage wasezeranywe.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Kuzirikana : Zab 105 (104), 2-3, 4.6, 5.7
________________
Inyik/ Uhoraho, ahora yibuka iteka Isezerano rye.

Nimumuririmbire, mumucurangire,
nimuzirikane ibitangaza yakoze ;
nimwishimire izina rye ritagatifu,
muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho.

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,
mushakashake uruhanga rwe ubudahwema ;
mwebwe nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,
bahungu ba Yakobo, abatoni be !

Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,
ibitangaza yakoze n’amatangazo yivugiye.
Ni we Uhoraho, Imana yacu,
umugenga w’isi yose.

Ivanjili Ntagatifu : Luka 11, 27-28
__________________
27 Igihe Yezu yavugaga, umugore arangurura ijwi rwagati mu mbaga, aramubwira ati “Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje !”

28 Nawe ati “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza !”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. BIRASHOBOKA!
Yezu ni muzima
Ahindura amateka
Uwariraga agaseka
Uwihebye agahaguruka
Uvuga nabi akavuga neza
Ufite urwango akagira urukundo
Utemera akemera
Uri mu mwijima agatangira kubona
Urwaye agakira
Yahinduye benshi batangira ubuzima bushya.
Ubu rero nawe byashoboka
Uhuye na Yezu inzira nshya yatangira. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(11/10/2024)


SHALOM. IKIZAGUKIZA!
Ntabwo uzakizwa n’amategeko ahubwo ni ukwemera.
Hari ibyo utabona ariko bikoreka kuko ukuboko kw’Imana kuri ku murimo.
Burya twagize amahirwe yo guhindurirwa amateka. Ibyo rero ntibyari gushoboka iyo udakingurirwa ijuru na Kristu wagupfiriye. Aguhe kuba uwe bizira iherezo. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 12/10/2024
Gal 3,22-29
Zab 104
Lk 11, 27-28
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top