Amasomo yo kuwa 29 Kanama : Mutagatifu Yohani Batisita ahorwa Imana.
ISOMO RYA MBERE: Yeremiya 1, 17-19
____________________
Uhoraho ambwira iri jambo agira ati
17 «Naho wowe kenyera ukomeze, uhaguruke maze ubamenyeshe ibyo ngutegetse kubabwira. Ntuzareke bagutera ubwoba, kuko nubugira ari wowe, nzagutera guhinda umushyitsi imbere yabo.
18 Jyewe uyu munsi nkugize nk’umurwa ukomeye, inkingi y’icyuma, cyangwa nk’inkike y’umuringa imbere y’igihugu cyose, imbere y’abami ba Yuda, abatware bayo, abaherezabitambo bayo n’abatuye igihugu bose.
19 Bazakurwanya ariko ntibazagushobora – uwo ni Uhoraho ubivuze -, humura turi kumwe ndagutabara. »
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI 71 (70), 1-2, 3, 5-6b, 15ab.17
_______________________
Inyik/ Nyagasani, umunwa wanjye uzatangaza ubudahemuka bwawe.
Uhoraho ni wowe buhungiro bwanjye, sinzateterezwa bibaho.
Mu butabera bwawe unkiranure, undengere, untege amatwi maze undokore.
Umbere urutare negamira, nshobora guhungiramo buri gihe ;
Wiyemeje kunkiza, wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.
Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani,
Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye.
Narakwisunze kuva nkivuka,unyitorera nkiva mu nda ya mama.
Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,iminsi yose namamaze agakiza kawe.
Mana wanyigishirije kuva mu buto bwanjye, na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.
IVANJILI: Mariko 6, 17-29
__________________
Muri icyo gihe,
17 Herodi yari yatumye abantu bo gufata Yohani no kumubohera mu buroko, abitewe na Herodiya, umugore wa murumuna we Filipo, Herodi yari yaracyuye.
18 Kuko Yohani yari yarabwiye Herodi ati « Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe. »
19 Herodiya na we yahoraga ahigira Yohani agashaka no kumwicisha, ariko ntabishobore,
20 Kubera ko Herodi yatinyaga Yohani bigatuma amurengera, abitewe n’uko yari azi ko ari umuntu w’intabera kandi w’intungane. Iyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane, nyamara yakundaga kumwumva.
21 Nuko haza kuba umunsi mukuru, ubwo Herodi yari yahimbaje isabukuru y’ivuka rye, maze atumira abataware be, n’abakuru b’ingabo ze hamwe n’abanyacyubahiro bo mu Galileya.
22 Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herodi n’abatumirwa be. Nuko umwami abwira umukobwa ati « Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha. »
23 Aramurahira ati « Icyo unsaba cyose ndakiguha, kabone n’iyo cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye. »
24 Umukobwa arasohoka abaza nyina ati « Nsabe iki?» Undi aramusubiza ati « Saba umutwe wa Yohani Batisita. »
25 Umukobwa agaruka bwangu asanga umwami, amusaba avuga ati « Ndashaka ko umpa nonaha umutwe wa Yohani Batisita ku mbehe. »
26 Umwami biramushavuza cyane, ariko kubera indahiro ye n’abo yari yatumiye, yanga kwivuguruza,
27 Ako kanya umwami yohereza umwe mu ngabo ze, amutegeka kuzana umutwe wa Yohani. Uwo mugabo aragenda, amucira umutwe mu buroko.
28 Nuko azana umutwe ku mbehe maze awuha uwo mukowa. Umukobwa na we awuha nyina. 29Abigishwa ba Yohani babyumvise, baraza bajyana umurambo we, baramuhamba.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. IKUNDE!
Ntuzabeho wiyanga kuko ntiwihaye ubuzima.
Akira kubaho kandi uhore ubitangarira.
Uko bukeye uge ufata umwanya ushime. Ibyagenze neza ubirondore kandi ubirebe nk’ibikomeye.
Ibyagenze nabi ubirenge ukomeze urugendo.
Kubaho ni ugutangira.
Uko utangira niko wunguka kuko urugendo rwose tubamo ingabire zihariye. Ntukagire aho urangara. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(28/8/2024)
SHALOM. BYOSE NI IMPUHWE!
Gutorwa no kuba uwa Yezu ni impano. Ni nde se ubikwiye?
Ni nde se wabirishye?
Ni nde se wabigizemo uruhare?
Impuhwe zonyine nizo zisanga uwatowe zikamuhagurutsa zikamuherekeza
Zikamutwikira
Zikamuhoraho.
Ntuzigere rero wirata ngo wakoze iki cyangwa kiriya kuko ntabwo ari ku mbaraga zawe. Ahubwo jya ushima ubundi wigishe bugufi kuko impuhwe wagiriwe zagukujije zikakugeza aho utari buzapfe kugera. Koko nta kinanira Yezu. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 29/8/2024
1Kor 1,1-9
Zab 144
Mk 6, 17-29
Sr Immaculée Uwamariya