Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa 23 Ukuboza 2024
December 23, 2024

Amasomo yo kuwa 23 Ukuboza 2024

Preacher:

Amasomo:

Mal 3, 1-4.23-24
Zab 25(24)
Lk1, 57-66

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya (Mal 3, 1-4.23-24)

Dore uko Uhoraho avuze:

1 Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga.

2 Ni nde uzihanganira umunsi azazaho ? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi.

3 Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko.

4 Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere mu myaka ya kera.

23 Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya, umuhanuzi.

24 Ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’abayeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 25 (24), 4-5ab, 6-7, 8-9,10.14)

Inyik/ Nimwubure umutwe mukomere,
kuko uburokorwe bwanyu bwegereje.
Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo,
Wagaragaje kuva kera na kare.
Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
Ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
Ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.
Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyorosha abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,
akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.
Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya,
maze akabamenyesha isezerano rye.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.
Ngwino Mizero y’amahanga,
wowe Mukiza w’abantu bose!
Ngwino wowe urokora abari barazimiye.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 1,57-66)

57 Nuko Elizabeti ageze igihe cyo kubyara, abyara umwana w’umuhungu.

58 Abaturanyi na bene wabo bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima.

59 Ku munsi wa munani baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se.

6O Ariko nyina aravuga ati « Oya, aritwa Yohani. »

61 Baramubwira bati « Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina! »

62 Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana.

63 Zakariya yaka akabaho maze yandikaho aya magambo: « Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara.

64 Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga, asingiza Imana.

65 Nuko ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye.

66 Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mutima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?»

Iyo ni Ivanjili ntagatifu


SHALOM. KOMEZA!
Urugendo rwawe ntukaruvemo kubera gucika intege.
Ntukareke ikiza kuko bakuvuze nabi.
Ntugahangayikire ko batabonye imbaraga wakoresheje.
Abantu babona ibyo bashaka cyangwa ibyo bifuza.
Reba Imana uyikomereho kandi ntuzareke kuyishaka.
Itanga ibyiza umuntu n’umwe atakwambura.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(22/12/2024)


SHALOM. UMUNSI AZAZIRAHO!
Hari ukubura ku irembo kandi mu nzu atahageze.
Hari uwisiga atakarabye.
Hari usohoka yigize mwiza kandi yaraje abandi nabi!
Ubu se ubona byose aje iwawe yasanga hatunganye?
Igihe kirageze ngo usukure aho agomba kunyura.
Wibuke ko imbere n’inyuma hose ahabona.
Ntuzabeshye umutima wawe kandi ugituye mu cyaha. Ugomba kuza iyo amuritse byose bijya ahabona. Utunganye ibyawe Yezu naza yishimire kugusanga.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 23/12/2024
Mal 3, 1-4.23-24
Zab 24
Lk 1, 57-66
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top