Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa 11 Mutarama 2025
January 11, 2025

Amasomo yo kuwa 11 Mutarama 2025

Preacher:

SHALOM. IMANA IGUKUNDA NK’IKINEGE!
Ntukigereranye n’abandi kuko Imana igukunda uko uri. Yihe intege nke zawe.
Yihe ibyakunaniye.
Yihe abo ukunda.
Yihe ibigutera ubwoba.
Yihe ibyo wangije mu nzira zawe.
Yihe ibyo wifuza.
Nawe rero baho utunganye kuko umwana mwiza yumvira umubyeyi.
Ntugakore ibyo wowe ushaka ahubwo mbere ya byose shyira Imana mu mwanya wa mbere. Nubigenza utyo uzahirwa.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(10/1/2025)


SHALOM. GIRA UKWIZERA!
Ntacyo uzaburana Imana kuko igukunda byahebuje.
Jya usaba wizeye kuko usabye umubyeyi wumva.
Ntugasubiremo amagambo ngo umere nk’usabiriza boshye umucakara.
Sengana ukwizera kuko ukurebera azi ibigukwiye.
Uwakuremye atakubajije abitewe n’urukundo azananirwa kukugirira neza?
Mbere yo gusenga kandi irinde icyaha.
Usengera mu byaha isengesho rye ntaho rigera.
Usengana umutima usukuye aranahabwa mu gihe gikwiye.
Izere Imana ntitetereza abayo.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 11/1/2025
1Yh 5, 14-21
Zab 149
Yh 3, 22-30
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top