Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani 
January 12, 2025

Amasomo yo ku munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani 

Preacher:

Amasomo:

Iz 40,1-5.9-11

Zab 104(103)

Tito 2,11-14; 3,4-7

Lk 3,15-16. 21-22

ISOMO RYA MBERE 

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi (Iz 40,1-5.9-11)

Nimuhumurize umuryango wanjye nimuwuhumurize-ni ko Imana ivuze- nimukomeze Yeruzalemu; muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe; Uhoraho yayihannye yihanukiriye kubera amakosa yayo.

Ijwi rirarangurura riti «Nimutegure mu butayu inzira z’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda, ahantu h’amayaga. Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga byose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. 

Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icya rimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.»

Naho wowe, zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza, ntutinye wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu! 

Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti “Dore Imana yanyu!” Ni byo koko, dore Nyagasani Imana! Araje n’imbaraga nyinshi afite amaboko, aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere. Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

 Dushimiye Imana 

ZABURI: Zab 104(103)

Inyik/ Nyagasani Nyir’ikuzo, amazi na Roho ni byo bihamya ibyawe.

Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,

wambaye urumuri nk’igishura.

Urambura ijuru nk’ihema,

hejuru y’amazi wahubatse ingoro yawe.

Ibicu ubigira igare ryawe, 

ugatambagirira ku mababa y’umuyaga.

Imiyaga wayigize intumwa zawe, 

Umuriro uwugira umufasha wawe. 

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi!

Isi yuzuye ibiremwa byawe!

Ngiyo inyanja ngari kandi yagutse impande zose,

maze inyamaswa zitabarika inini n’intoya zikayijagatamo.

 Byose ni wowe byiringira,

biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye;

urabiha bikayoragura, 

wabumbura ikiganza cyawe, bigahaga ibyiza.

 Uhisha uruhanga rwawe bigakangarana;

wabivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo. 

Wohereza umwuka wawe bikaremwa, 

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Tito (Tit 2,11-14; 3,4-7)

Nkoramutima yanjye, koko rero ineza y’Imana soko y’umukiro ku bantu bose yarigaragaje, itwigisha kureka kugomera Imana, no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu, tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana, mu gihe tugitegereje ya mizero mahire, hamwe n’ukwigaragaza kwa Yezu Kristu, yisesuyeho ikuzo,

We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose, kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe, no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.

Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu, n’urukundo ifitiye abantu, yaradukijije itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri, no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu.

Kandi uwo Roho yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, kugira ngo tube intungane kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo. 

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

 Dushimiye Imana 

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 Alleluya, alleluya, 

Uyu munsi ijuru ryakingutse, Roho Mutagatifu amanukira kuri Yezu, maze ijwi ry’Imana Data rituruka mu ijuru rivuga riti “Uyu ni Umwana wange nkunda cyane.”

Alleluya. 

IVANJILI NTAGATIFU

 Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 3,15-16. 21-22)

Muri icyo gihe, rubanda rwari rutegereje kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu. Yohani ni ko guterura abwira bose ati “Jyewe mbatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro.”

Nuko rubanda rwose rumaze kubatizwa, mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka, maze Roho Mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti “Uri Umwana wanjye nakwibyariye none.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

 Uragasingizwa Kristu


SHALOM. WIBABAZA UNDI!

Menya ko kizira guhemuka. Hari abasigaye baramenyereye guhemuka bikababera ubuzima.

Mbega gupfa uhagaze. Nubona ikibi usigaye ukita ikiza uzamenye ko uri indembe.

Ubuhemu butangirira mu koroshya ibintu.

Tinya ikibi kandi umenye ko undi akunda ibyiza nkawe. Ntukamubabaze.

Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.

Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.

Urakabaho.

Sr Immaculée Uwamariya 

(11/1/2025)


SHALOM. HUMURIZA!
Hari abantu baca ahantu igikuba kigacika.
Hindura imvugo uhumurize abo uhura nabo.
Humuriza ugowe aruhuke.
Humuriza urira yihanagure.
Humuriza uwihebye yizere.
Humuriza uwiyanga yikunde.
Humuriza uwigunze asange abandi.
Rangurura ijwi ubwire bose ko ihumure ryose rituruka ku Mana. Ntuzanyuranye na yo. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 12/1/2025
Iz 40, 1-5.9-11
Zab 103
Tito 2, 11-14; 3,4-7
Lk 3, 15-16. 21-22
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top