Amasomo yo ku ya 7 Mutarama 2025
SHALOM. TINYA ICYAHA!
Ntuzatinye amaso y’abantu kuko hari ibyo atabona.
Ntugakorere gushimwa nabo kuko hari ibyo bakunda kandi bidatunganye.
Ntugatinye gukora ibyo wemera n’ubwo waba usigaye wenyine mu kibuga.
Ntukavuge ibitari mu mutima wawe.
Ntugapfukirane ikiza.
Ntugahorane ubwoba bwo kuvuga icyo utekereza.
Haranira gukora neza kandi igihe cyose ubirwanire.
Ntawigeze akora ibyiza ngo abeho yicuza. Imana ikujye imbere kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(6/1/2025)