Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya XXXII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane
SHALOM. AMAHIRWE!
Kubaho ni uguhirwa kuko twarabihawe.
Buri munsi watangira ubuzima bushya.
Aho waguye ukabyuka.
Aho wibeshye ukikosora.
Aho wahemutse ugasaba imbabazi.
Aho wabeshye ukavuga ukuri.
Aho wicaye mu mwijima ukawuhagurukamo.
Aho wasinziriye ugakanguka.
Tera intambwe uge imbere kuko nta we ubaho areba inyuma. Nuwahagiriye ibyago yitoza kubirenga agakomeza kubaho.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Sr Immaculée Uwamariya
(10/11/2024)
SHALOM. UBE NTAMAKEMWA!
Ibyo ukora byose uge ubikora neza.
Ntukarangweho umugayo. Aho unyuze uhasige ibyiza. Erega ubuhemu buherekeza nyirabwo kandi n’ineza igutanga imbere.
Wihatire rero kubaho udateza ibibazo ahubwo utere abandi ibyishimo.
Kubaho si ukuba waramutse gusa ugomba no kongeraho kuba hari icyo wamariye abandi.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 11/11/2024
Tito 1, 1-9
Zab 23
Lk 17, 1-6
Sr Immaculée Uwamariya