Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya V gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.
February 10, 2025

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya V gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.

Preacher:

Amasomo:
Intg 1, 1-19
Zab 104(103)
Mk 6, 53-56

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’lntangiriro (Intg 1,1-19)

1 Mu ntangiriro lmana yaremye ijuru n’isi.

2 lsi yari ikivangavange kitagira ishusho kandi iriho ubusa. Umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’umwuka w’lmana wahuhiraga hejuru yayo.

3 Imana iravuga iti « Nihabeho urumuri! »Urumuri rubaho.

4 Imana ibona ko urumuri ari rwiza, nuko itandukanya urumuri n’umwijima.

5 Urumuri irwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere.

6 Imana iravuga iti «Nihabeho ikirere hagati y’amazi, gitandukanye amazi n’ayandi mazi!»

7 Imana ihanga ikirere, maze itandukanya amazi ari munsi y’ikirere n’amazi ari hejuru y’ikirere. Biba bityo.

8 Ikirere Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri.

9 Imana iravuga iti « Amazi ari munsi y’ijuru nateranire hamwe, maze ahumutse hagaragare!» Biba bityo.

10 Ahumutse Imana ihita ubutaka, ibidendezi by’amazi ibyita inyanja. Imana ibona ari byiza.

11 Imana iravuga iti «Ubutaka nibumere ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti. Biba bityo,

12 Ubutaka bumera ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti.lmana ibona ari byiza.

13 Burira buracya, uba umunsi wa gatatu.

14 Imana iravuga iti «Nihabeho ibinyarumuri mu kirere cy’ijuru, bitandukanye amanywa n’ijoro, bibe ibimenyetso biranga ibihe by’amakoraniro, bijye kandi biranga iminsi n’imyaka;

15 byakire mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi!» Biba bityo.

16 Nuko Imana ihanga ibinyarumuri binini bibiri: ikinyarumuri kinini kugira nga kigenge amanywa, n’ikinyarumuri gito ngo kigenge ijoro; ihanga n’inyenyeri.

17 Imana ibishyira mu kirere cy’ijuru kugira ngo bimurikire isi,

18 no kugira ngo bigenge amanywa n’ijoro, bitandukanye urumuri n’umwijirna. Imana ibona ari byiza.

19 Burira buracya, uba umunsi wa kane.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana

ZABURI Zab 104 (103), 1-2a, 5-6, 10.12, 24.35c

Inyik/Uhoraho arakishimira ibikorwa bye

Mutima wanjye, singiza Uhoraho
Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!
Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,
wambaye urumuri nk’igishura!

Isi wayiteretse mu kibanza cyayo,
ntizigera na rimwe ihungabana.
Wayisesuyeho inyanja nk’umwambaro,
amazi yayo agomererwa hejuru y’imisozi.

Uvubukisha amasoko y’amazi mu myoma,
agatemba hagati y’imisozi;
hafi yayo inyoni zo mu kirere zihubaka ibyari,
zikaririmba zibereye mu mashami.

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi!
Byose wabikoranye ubwitonzi,
Isi yuzuye ibiremwa byawe!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 4,23)

Alleluya Alleluya.
Yezu yatangazaga Inkuru Nziza,
kandi agakiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 6, 53-56)

Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be

53 bamaze kwambuka, bagera i Genezareti maze bashyikira ku nkombe.

54 Bakiva mu bwato abantu baramumenya,

55 nuko bazenguruka ako karere kose, maze batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi, aho bumvaga yageze hose.

56 N’aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z’umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu


SHALOM. AHO URI!
Niho Imana yagushyize uge uhaba uhishimiye.
Hari igihe umuntu akeka ko aho atari ariho hameze neza.
Ntuzishuke kuko uwo ubonye mu nzira wese wibwira ko akuruta.
Buri wese azi ibye nawe gumana ibyawe. Imana iha buri wese ikimukwiye kandi ashoboye.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(9/2/2025)


SHALOM. NIHABEHO!
Imana yaravuze bibaho.
Ibyo kandi niko buri munsi biba. Ibyo ivuze biraba mu mateka yawe.
Nta kiremwa na kimwe cyabayeho ku bwacyo.
Niyo mpamvu ukwiye kwitegereza ibiremwa bigukikije ukanezerwa kandi bikaguha kumenya umwanya wawe muri byo.
Jya ugira umwanya wo kwitegereza no kwigira ku byo ubona. Kuba umugenga w’ibindi biremwa ni ukumenya uwaguhaye ubwo bubasha. Ngaho rero korera Imana kuko ibindi byose ari umusenyi.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 10/2/2025
Intg 1, 1-19
Zab 103
Mk 6, 53-56
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top