
Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya V gisanzwe. Imyaka y’igiharwe
Amasomo:
Intg1, 20-31; 2, 1-4a
Zab 8
Mk 7, 1-13
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro Intg 1,20-31; 2,1-4a
Mu ntangiriro, igihe Imana yaremaga ijuru n’isi,
1,20 yaravuze iti «Amazi najagatemo utunyamaswa tuzima, n’ibiguruka biguruke hejuru y’isi, munsi y’ikirere cy’ijuru!»
21 Imana irema ibikoko nyamunini by’ inyanja, n’ibyinyagambura by’amoko yose byuzura amazi, irema n’ibiguruka byose bya buri bwoko. Imana ibona ari byiza.
22 Imana ibiha umugisha ivuga iti «Nimwororoke mugwire, mwuzure amazi y’ inyanja, n’ibiguruka bigwire ku isi!»
23 Burira buracya, uba umunsi wa gatanu.
24 Imana iravuga iti «Ubutaka nibubyare inyamaswa nzima zikurikije amoko yazo: izishobora gutungwa, izikururuka hasi, izo mu ishyamba, zose zikurikije amoko yazo!» Biba bityo.
25 lmana ihanga inyamaswa z’ishyamba, n’izishobora gutungwa zikurikije ubwoko bwazo, n’intondagizi zose zikurikije ubwoko bwazo. Imana ibona ari byiza.
26 Imana iravuga iti «Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose!»
27 Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’ umugore.
28 Imana ibaha umugisha, irababwira iti «Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose cyikurura ku butaka! »
29 Imana iravuga iti «Dore mbahaye icyatsi cyose cyera imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto zifitemo umurama; bizaba ibiryo byanyu.
30 Inyamaswa zose zo mu gasozi, ibiguruka byose byo mu kirere, icyikurura hasi cyose, icyifitemo ubuzima cyose, mbihaye ibimera bitohagiye ngo birishe!» Nuko biba bityo.
31 Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu.
2,1 Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo.
2 Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari maze gukora.
3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi irawiyegurira, kuko ari wo munsi yaruhutseho umurimo wose yari imaze gukora.
4a Ngayo amavu n’amavuko y’ijuru n’isi, igihe biremwe.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 8, 4-5, 6-7, 8-9)
Inyik/ Uhoraho, Mutegetsi wacu, mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!
Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,
Nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,
ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira nga ube wamwibuka?
Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?
Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana;
umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,
umugira umwami w’ibyo waremye,
umwegurira byose ngo abitegeke:
Amatungo yose, maremare n’amagufi,
ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,
inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,
hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 119 (118), 26.29
Alleluya Alleluya.
Werekeze umutima wacu k’ugushaka kwawe,
utugirire ubuntu uduhe kumenya amategeko yawe.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 7, 1-13)
Muri icyo gihe,
1 Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu.
2 Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye.
3 Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere,
4 n’iyo bavuye mu materaniro ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’indi migenzo myinshi bakurikiza by’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani…
5 Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati «Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’ abakurambere, bakarisha intoki zanduye?»
6 Arabasubiza ati «Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’uko byanditswe ngo “Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure.
7 Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.”
8 Murenga ku itegeko ry’lmana, mukibanda ku muco w’abantu.»
9 Maze arababwira ati «Murubahuka mugakuraho itegeko ry’Imana mwitwaza gukurikiza umucokarande wanyu.
10 Dore Musa yaravuze ati “Jya wubaha so na nyoko”, kandi ati “uzatuka se cyangwa nyina, azacirwa urwo gupfa.”
11 Naho mwe mukavuga ngo “Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Ibintu najyaga kuzagufashisha ni «Korbani»”, ari byo kuvuga ituro ry’Imana,
12 mumwemerera kutagira icyo afashisha se cyangwa nyina;
13 bityo mukavuguruza ijambo ry’Imana mwitwaza umucokarande. Kandi mukora n’ibindi byinshi bisa n’ibyo.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu