Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya I gisanzwe. Imyaka y’igiharwe
Amasomo:
Heb 1,1-6
Zab 97 (96)
Mk 1,14-20
Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 1,1-6)
Bavandimwe, 1 Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi,
2 natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera.
3 Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyir’ikuzo mu ijuru.
4 Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.
5 Koko rero, ni nde wo mu bamalayika lmana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi?» Cyangwa se iti«Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana?»
6 Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi yaravuze iti «Abamalayika bose b’Imana bazagupfukamire.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI (Zab 97 (96) ,1-2,6-7,8bc-9)
Inyik/ Bamalayika b’Uhoraho, nimumuramye.
Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,
Abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!
Igicu cy’urwijiji kiramukikije,
ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.
Ijuru riramamaza ubutabera bwe,
Maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.
Abayoboka ibigirwamana bose nibakorwe n’isoni,
abiratana bose ibyo bipfabusa;
bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye!
Imigi ya Yuda irahimbawe,
ku mpamvu y’imanza zawe, Uhoraho.
Kuko wowe Uhoraho,
uri Musumbabyose ku isi yose,
utambutse kure imana zose.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 1,15)
Alleluya Alleluya.
Ingoma y’Imana iregereje:
Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 1,14-20)
Muri icyo gihe,
14 Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana avuga ati
15 «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!»
16 Uko yagendaga akikiye inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.
17 Yezu arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.»
18 Ako kanya basiga aho inshundura zabo baramukurikira.
19 Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato.
20 Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Uragasingizwa Kristu
SHALOM. UKUNZWE NA YEZU!
Ntihazagire ugutuka ngo wemere ibyo akubwiye.
Ntukemerere amajwi atagira shinge ngo ahore akubwira.
Uri uw’agaciro.
N’ubwo wakena cyangwa ukarwara
N’ubwo wapfusha cyangwa ugatunganirwa
N’ubwo wakwiga cyangwa ntiwige
Nta kigukuraho agaciro wahawe.
Ukwiye guhora utangarira Imana kuko uri ikiremwa cy’ibiganza byayo.
Ntugacumbagire.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(12/1/2025)
SHALOM. YEGURIWE BYOSE!
Yezu yatowe na Se ngo atugezeho inkuru nziza. Nyamara uzumva abamwihakana cyangwa bamutuka nk’aho bangana.
Uzabona abasuzugura ibye nk’aho bibeshejeho.
Umuntu ntagira isoni zo kwikuza no kumva ko yihagije.
Isaha y’impuhwe yarageze kandi umukiro watangarijwe buri wese. Gusa ufite ubwigenge bwo kubaho bijyanye n’amahitamo yawe.
Ntuzihende kuko uzasarura ibyo uzabiba.
Ndakwifuriza ubugingo.
Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 13/1/2025
Heb 1, 1-6
Zab 96
Mk 1, 14-20
Sr Immaculée Uwamariya