Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya XXX gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Amasomo:
Ef 6,10-20
Zab 144(143)
Lk13 ,31-35
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 6, 10-20)
Bavandimwe,
10 nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zizabashoboza byose.
11 Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi.
12 Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma n’Ibihangange, n’Abegenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere.
13 Nuko rero nimwitwaze intwaro z’Imana, kugira ngo muzashobore gukomera ku munsi mubi, muzatsinde mudacogoye.
14 Ngaho rero nimuhagarare gitwari! Ukuri mukugire nk’umukandara mukenyeje, ubutungane mubwambare nk’ikoti ry’icyuma,
15 umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro ubabere nk’inkweto mu birenge.
16 Ariko cyane cyane muhorane ukwemera, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi.
17 Nimwakire ingofero y’umukiro, n’inkota muhawe na Roho ari yo Jambo ry’Imana.
18 Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire abatagatifujwe bose.
19 Nanjye munsabire kugira ngo mpabwe imbaraga zo kuvuga nshize amanga, namamaza iyobera ry’Inkuru Nziza 20mbereye intumwa n’ubwo ndi mu munyururu bwose. Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga uko mbigomba.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 144 (143), 1-2a, 1a.2bcd, 9-10)
Inyik/ Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye.
Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,
we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana,
n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba.
Ni we mbaraga zanjye n’ubuhungiro bwanjye.
Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,
ibirindiro byanjye n’umukiza wanjye;
ni we ngabo inkingira nkihugika iruhande rwe,
ni na we ucogoza amahanga ngo nyategeke.
Mana yanjye, nzakuririmbira indirimbo nshya,
ngucurangire inanga y’imirya cumi,
wowe uha abami kuganza,
ugakiza Dawudi, umugaragu wawe.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 19, 38)
Alleluya Alleluya.
Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani.
Amahoro mu ijuru, n’ikuzo mu bushorishori bwaryo!
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 13, 31-35)
31 Icyo gihe, bamwe mu Bafarizayi begera Yezu baramubwira bati « Haguruka uve hano, kuko Herodi ashaka kukwicisha. »
32 Arabasubiza ati « Nimujye kubwira uwo muhari muti ‘Uyu munsi n’ejo ndirukana roho mbi nkize n’abarwayi, maze ku munsi wa gatatu nzabe ndangije.’
33 Ariko uyu munsi, ejo n’ejo bundi ngomba gukomeza urugendo rwanjye, kuko bidakwiye ko umuhanuzi apfira ahandi hatari i Yeruzalemu.
34 Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga!
35 Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho. Koko rero ndabibabwiye: ntimuzongera kumbona ukundi kugeza igihe muzavugira muti “Nihasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. IGIHE!
Uge ubaho mu gihe. Ukore ibikugomba udatinze.
Ntugakeke ko ufite igihe kinini utazacumura ukagipfusha ubusa.
Igihe ni ubukungu butagereranywa.
Igihe cyawe ntuzibeshye ko ari cyo gihe cy’abandi.
Hari abatagira icyo bakora babona bafite umwanya.
Ntukabeho ukora ibikujemo. Tunganya ibyo ukora kandi igihe ugifate nk’inyenyeri ikuyobore mu mwanya ukwiye wa buri kintu ugomba gukora. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(30/10/2024)
SHALOM. GIRA UBUTWARI!
Inzira nziza ntijya yoroha. Ni nde wageze ku byiza atavunitse?
Burya kuvunikira ikintu biguha kumenya agaciro kacyo.
No gusenga biramutse bikoroheye ntiwamenya imbaraga zibamo.
Gukora neza bikoroheye byaba byivanzemo ibivuye kwa Sekibi.
Urasabwa rero ubutwari ngo ukomere mu nzira ya Nyagasani. Gusa uhumure kuko azakubashisha.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 31/10/2024
Ef 6, 10-20
Zab 143
Lk 13, 31-35
Sr Immaculée Uwamariya