Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya XXXIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane
November 19, 2024

Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya XXXIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane

Preacher:

AMASOMO:
Hish 3, 1-6.14-22
Zab 15(14)
Lk 19, 1-10

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 3, 1-6.14-22)

Jyewe Yohani, numvise ijwi rya Nyagasani rimbwira riti

1 “Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Saridi uti “Wa wundi ufite roho ndwi z’Imana n’inyenyeri ndwi, aravuga ati: Nzi neza ibikorwa byawe: bavuga ko uri muzima, nyamara warapfuye.

2 Ba maso kandi ukomeze abasigaye benda gupfa, kuko nasanze ibikorwa byawe bitaboneye imbere y’Imana yanjye.

3 Ibuka rero ibyo wahawe n’ibyo wumvise, ubikomereho kandi wisubireho. Naho niba utabaye maso ngiye kuza nk’umujura, kandi ntuzamenya igihe nzazira ngutunguye.

4 Nyamara aho i Saridi, uhafite abantu bakeya batanduje imyambaro yabo; abo ni bo tuzajyana bambaye imyambaro yererana kuko babikwiriye.

5 Bityo, uzatsinda na we azambara imyambaro yererana; sinzasibanganya izina rye mu gitabo cy’ubugingo, kandi nzamwishingira imbere ya Data n’imbere y’abamalayika be.”

6 Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.”

14 “Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Lawodiseya uti “Amen, Umuhamya udahemuka kandi nyakuri, Ishingiro ry’ibyaremwe n’Imana aravuga ati:

15 Nzi neza ibikorwa byawe: ntukonje kandi ntunashyushye. Iyaba nibura wari ukonje cyangwa se ushyushye!

16 None rero ubwo uri akazuyazi, ukaba udakonje kandi udashyushye, ngiye kukuruka uve mu kanwa kanjye.

17 Kubera ko wibwira uti ‘Ndi umukire, ndakungahaye ntacyo nkennye’, maze ntumenye ko uri umunyabyago, imbabare, umukene, impumyi n’umutumbuze,

18 jye nkugiriye inama yo kumpahaho zahabu yayungurujwe umuriro kugira ngo wikungahaze, umpaheho n’imyambaro yererana kugira ngo wambare maze ubwambure bwawe bwoye kugaragara; ugure n’umuti wo gusiga mu maso yawe maze wongere ubone.

19 Jyeweho, abo nkunda ndabacyaha kandi nkabakosora. None rero shishikara kandi wisubireho!

20 Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye akankingurira nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye.

21 Uzatsinda nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.”

22 Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.”

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 15 (14), 1a.2, 3bc-4ab, 4cd-5)

Inyik/ Uzatsinda, Imana izamuha kwicarana na Yo ku ntebe yayo y’ubwami.

Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe?
Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,
agakurikiza ubutabera,
kandi akavugisha ukuri k’umutima we.

Ni utagirira abandi nabi,
cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.
Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,
maze akubaha abatinya Uhoraho.

Icyo yarahiriye n’aho cyamugwa nabi,
nta bwo yivuguruza.
Iyo agurije undi ntamutegaho urwunguko,
ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.
Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 103 (102), 8.10.12)

Alleluya Alleluya.
Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,
ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,
adutandukanya n’ibicumuro byacu.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 19, 1-10)

Muri icyo gihe,

1 Yezu agera i Yeriko yahuranya umugi.

2 Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abasoresha akaba umukungu.

3 Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora kubera imbaga y’abantu, kandi akaba yari mugufi.

4 Arirukanka abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu, agira ngo abone Yezu wari ugiye kunyura aho.

5 Yezu ahageze yubura amaso, aramubwira ati “Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi.”

6 Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo.

7 Ababibonye bose barijujuta baravuga bati “Yagiye gucumbika ku munyabyaha!”

8 Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati “Rwose Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, nzamusubiza ibye incuro enye.”

9 Yezu ni ko kuvuga ati “Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Abrahamu.

10 Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. INZIRA NZIZA!
Iravuna kandi iratinda. Isaba kwicara ukibaza ibyo urimo.
Isaba gushishoza ukagira ibyo uhigika ku ruhande.
Isaba kwiyemeza no kwigirira ikizere.
Hari igihe abagukikije baguha inama zijyanye n’ibyo bakwifuzaho.
Abantu bose ntibakwiye kwigira abajyanama bawe. Ni wowe uhitamo ugufasha kuko ni wowe izi icyo ukeneye.
Byose urabyemerewe ariko uhitamo ibyiza bihebuje.
Komera mu nzira yawe.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(18/11/2024)


SHALOM. IBYO WAHAWE!
Komeza ibyo ufite kuko umwanzi yabikwambura utarebye neza.
Inzira y’ubutungane igora benshi.
Niyo mpamvu ugize amahirwe akaba akiriyirimo akwiye kuba maso.
Nawe rero ntusinzire kuko abo Sekibi akoresha uyu munsi bigeze gusenga ndetse bakora ibyiza.
Ikamba uzarihabwa nuba intwari ku rugamba. Ntugacogore. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 19/11/2024
Hish 3, 1-6.14-22
Zab 15
Lk 19, 1-10
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top