Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya XXXII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane
Amasomo:
Tito 2, 1-8.11-14
Zab 37(36)
Lk 17,7-10
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Tito (Tito 2, 1-8.11-14)
Nkoramutima yanjye,
1 wowe rero jya uvuga ibikwiranye n’inyigisho ziboneye.
2 Abasaza nibajye birinda isindwe, biyubahe, bashyire mu gaciro, bakomere mu kwemera, mu rukundo n’ubudacogora.
3 N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatifujwe: birinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza;
4 bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo,
5 banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza no kumvira abagabo babo, kugira ngo ijambo ry’Imana bataritukisha.
6 Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro.
7 Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo ukora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha,
8 cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho maze amware.
11 Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose yarigaragaje,
12 itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana,
13 mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu
14 witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.
Iryo ni ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 37 (36), 3-4, 18.23, 27.29)
Inyik/ Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho.
Iringire Uhoraho kandi ugenze neza,
kugira ngo ugume mu gihugu kandi uhagirire amahoro.
Nezezwa n’Uhoraho,
na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.
Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa,
n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo.
Uhoraho ni we utuma umuntu ashingura intambwe,
maze inzira anyuzemo ikamuhira.
Irinde ikibi maze ukore icyiza,
ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo.
Intungane zo zizatunga igihugu,
zigiture ubuziraherezo.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 128 (127), 1
Alleluya Alleluya.
Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,
agakurikira inzira ze!
Alleluya.
IVANJIRI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 17,7-10)
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati
7 «Ni ko se, ni nde muri mwe wagira umugaragu umuhingira cyangwa akamuragirira amatungo, yataha akamubwira ati «Banguka uze ufungure.»?
8 Ahubwo ntazamubwira ati « Banza ujye kuntekera, ukenyere umpereze kugeza ndangije kurya no kunywa; hanyuma nawe ubone kurya no kunywa»?
9 Mbese shebuja yashimira uwo mugaragu we ko yarangije ibyo yari yategetswe?
10 Namwe ni uko, nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose, mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu nk’abandi: twakoze ibyo twari dushinzwe.’ »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. UFITE YEZU!
Hari uko abaho batandukanye n’abandi.
Abaho akunda kugeza no kuri wa wundi umwanga.
Abaho mu rumuri kuko umwijima ujyana mu rupfu.
Abaho asenga ngo atsinde imitego y’iyi si.
Abaho atsinda icyaha kuko ni cyo cyamubuza ijuru.
Atunga amahoro kuko yibanira na nyirayo.
Koko rero ubuzima bitarimo Yezu burasharira. Rwanira kumuhorana. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(11/12/2024)