Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya XXXIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
November 20, 2024

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya XXXIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
Hish 4,1-11
Zab 150
Lk 19, 11-18

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 4, 1-11)

Jyewe Yohani,

1 ndareba mbona irembo rikinguye mu ijuru, maze ijwi rimeze nk’iry’akarumbeti nari numvise mbere rirambwira riti “Zamuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kuba hanyuma y’ibi ngibi.”

2 Ako kanya ntwarwa na Roho w’Imana, maze mbona intebe y’ubwami y’Imana iteretse mu ijuru, kandi ikagira n’Uyicayeho.

3 Uwari uyicayeho yabengeranaga nk’ibuye rya yasipi na sarudoni; intebe y’ubwami izengurutswe n’umukororombya urabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye.

4 Intebe makumyabiri n’enye zari zikikije intebe y’ubwami, zicayeho Abakambwe makumyabiri na bane bambaye ibyererana, kandi batamirije amakamba ku mutwe wabo.

5 Mu ntebe y’ubwami hasohokaga imirabyo, amajwi n’inkuba. Amatara arindwi yakirana imbere y’intebe y’ubwami, ari zo roho ndwi z’Imana.

6Imbere y’intebe y’ubwami hakaba inyanja isa nk’ikirahure kibonerana. Hagati y’intebe y’ubwami n’ibiyikikije hari Ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n’inyuma.

7 Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu kikagira uruhanga nk’urw’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka.

8 Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu, yuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti “Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu! Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose, Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.”

9 Uko ibyo Binyabuzima byahaga ikuzo n’icyubahiro kandi binashimira Uwicaye ku ntebe y’ubwami, Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka,

10 Abakambwe makumyabiri na bane bari bapfukamye imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, basenga Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, bakanaga amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami bavuga bati

11 “Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho maze biraremwa.”

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 150, 1-2, 3-4, 5)

Inyik/ Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, ni Nyagasani Imana, Umugaba w’ingabo!

Nimusingirize Imana mu Ngoro yayo ntagatifu,
muyisingirize aho itetse ijabiro!
Nimuyisingirize ibigwi yagize,
muyisingirize ubukuru bwayo butagira imbibi.

Nimuyisingize muvuza akarumbeti,
muyisingize mucuranga inanga n’iningiri.
Nimuyisingize muvuza ingoma kandi muhamiriza,
muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n’imyirongi.

Nimuyisingize muvuza ibyuma birangira,
muyisingize muvuza ibyuma binihira neza,
ibihumeka byose nibisingize Uhoraho!

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 22, 12)

Alleluya Alleluya.
Dore Nyagasani agiye kuza bidatinze, aje afite ibihembo yateganyije,
kugira ngo agororere buri muntu akurikije ibikorwa bye.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 19, 11-28)

11 Mu gihe abantu bari bamuteze amatwi, Yezu yongera kubacira umugani kuko yari ageze hafi ya Yeruzalemu, kandi bakaba hari abibwiraga ko Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza ako kanya.

12 Nuko aravuga ati «Umuntu w’igikomangoma yagiye mu gihugu cya kure ajyanywe no kwimikwa, byarangira akagaruka.

13 Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, abaha ibiceri cumi bya feza, arababwira ati «Muzabikoreshe neza bizunguke kugeza igihe nzagarukira.»

14 Ariko abaturage be baramwangaga, maze bamukurikiza intumwa zo kuvuga ngo «Ntidushaka ko uriya atubera umwami!»

15 Amaze rero kwimikwa aragaruka, ahamagaza abagaragu yari yarahaye feza ze, kugira ngo amenye icyo buri muntu yungutse.

16 Uwa mbere araza aravuga ati «Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi cumi.»

17 Umwami aramubwira ati «Ni uko, ni uko, mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye inyangamugayo mu bintu bike, uzatwara imigi cumi.»

18 N’uwa kabiri araza ati «Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi eshanu. »

19 N’uwo nguwo umwami aramubwira ati «Nawe uzatwara imigi itanu. »

20«Undi na we araza ati “Nyagasani, dore ifeza yawe, nayibitse mu gitambaro.

21 Koko naragutinye kuko uri umunyamwaga: utwara ibyo utabitse, ugasarura aho utabibye.”

22 Umwami aramusubiza ati “Amagambo yawe umaze kwivugira ni yo ngiye kukuziza, wa mugaragu mubi we! Wari uzi ko ndi umunyamwaga, ntwara ibyo ntabitse, ngasarura ibyo ntabibye.

23 Wabujijwe n’iki gushyira feza yanjye mu isanduku y’ububiko, ngo ningaruka uyimpane n’inyungu yayo? ”

24 Nuko abwira abari aho ati “Nimumwake ifeza ye, maze muyihe uzifite ari icumi.”

25 Baramubwira bati “Nyagasani, ko afite se nyine icumi!”

26 Umwami arabasubiza ati “Ndabibabwiye: ufite wese bazamwongerera, naho ufite ubusa bazamwambura n’utwo yari atunze.

27 Naho abanzi banjye banze ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.”

28 Yezu amaze kuvuga ibyo abarangaza imbere, azamuka agana i Yeruzalemu.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. IBYO UTAZI!
Ntukabyemeze cyangwa ngo uhatire abandi kubyemera.
Ntugashakishe kubera amatsiko ahubwo shaka ngo umenye cyangwa wige.
Ku isi ntawe umenya byose. Jya wemera ko hari ibyo abandi bakwigisha.
Nawe kandi emera gufasha abandi maze ibyo Uzi na bo babimenye. Gusangira ntibikenesha ahubwo birakungahaza.
Uwitwa nyamwigendaho yapfuye ahagaze. Ntukamwigane.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(19/11/2024)


SHALOM. SINGIZA!
Ibyo wahawe bikwiye kugutera guhora usingiza Imana.
Yakuremanye icyubahiro.
Yaguhaye kuvuka utabisabye.
Yaguhaye ubuzima utabuguze.
Byarashobokaga ko uvuka ugahita upfa.
Byarashobokaga ko ingingo zawe ziza zituzuye.
Hari byinshi wabonye byiza utazi n’aho bivuye.
No kuba ugenda mu nzira isi itarakubwira iti winkandagiraho ni igitangaza.
Umutima wawe ukwiye guhora wuzuye indirimbo zirata ikuzo ry’Imana.
Ni koko urukundo rwayo ruhoraho iteka ryose. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 20/11/2024
Hish 4,1-11
Zab 150
Lk 19, 11-28
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top