Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya V gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.
February 12, 2025

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya V gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.

Preacher:

Amasomo:
Intg 2, 4b-9.15-17
Zab 104(103)
Mk 7, 14-23

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 2, 4b-9.15-17)

4b Umunsi Uhoraho Imana ahanga ijuru n’isi,

5 ku isi nta n’agahuru ko mu gasozi kaharangwaga, nta n’icyatsi cyari cyakamera ku misozi, nta n’umuntu wariho ngo ahinge ubutaka.

6 Ariko isoko yapfupfunukaga mu kuzimu ikabobeza hejuru y’ubutaka hose.

7 Nuko Uhoraho Imana abumba Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima.

8 Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba muri Edeni, ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba.

9 Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi.

15 Uhoraho Imana ashyira Muntu mu busitani bwa Edeni, ngo abuhinge kandi aburinde.

16 Nuko Uhoraho Imana ategeka Muntu ati «Igiti cyose cyo muri ubu busitani, ushobora kukiryaho;

17 ariko igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi waramutse ukiriyeho uzapfa nta kabuza.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI Zab 104 (103), 1-2a, 27-28, 29bc-30

Inyik/ Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!
Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,
wambaye urumuri nk’igishura.

Byose ni wowe byiringira,
biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye.
Urabiha bikayoragura,
wabumbura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza.

Wabivanamo umwuka byahwera,
Bigasubira mu mukungugu byavuyemo.
Wohereza umwuka wawe bikaremwa,
maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: (1 Sam 16, 7)

Alleluya Alleluya.
Uhoraho ntareba imisusire nk’abantu,
ahubwo areba umutima.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 7,14-23)

Muri icyo gihe,

14 Yezu yongera guhamagara rubanda, arababwira ati «Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza!

15 Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya.

16 Ufite amatwi yo kumva niyumve!»17Amaze kwinjira mu nzu yitaruye rubanda, abigishwa be bamusobanuza uwo mugani.

18 Arabasubiza ati «Namwe mubuze ubwenge bigeze aho? Ntimwumva se ko nta kintu na kimwe cyinjira mu muntu giturutse inyuma gishobora kumuhumanya,

19 kuko kitinjira mu mutima we, ahubwo kijya mu nda, kigasohoka kijya gutabwa mu rwobo.» Bityo yemeza ko ibiribwa byose bidahumanya.

20 Arongera ati «Ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya.

21 Kuko mu mutima w’abantu ari ho haturuka, imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi,

22 ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasin’amafuti.

23 Ibyo bintu byose bibi biva mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. HORANA UMWETE!
Mu buzima uge wirinda gucika intege. Izuba niriva uge ureba aho uryikinga. Imvura nigwa urebe aho wugama.
Ntugahebe ubuzima kuko utazi imigambi myiza iri mu nzira yawe.
Abo uzi bose bakize bavutse bambaye ubusa nkawe.
Ababonye amahirwe barayakoreye.
Nawe rero komeza urugendo kandi uge wibuka ko gutekereza nabi bigendana n’umuvumo. Ntukawikururire.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(11/2/2025)


SHALOM. ARIKO!
Imana ikunda muntu yamuhaye byose imubuza n’ibyo atazigera akora. Ariko muntu ati nkoze ibyo yambujije nahita mpinduka nkuzura ububasha nk’ubwayo.
N’uyu munsi wa none niko tumeze.
Tuzi ibyiza ariko turabyitaza.
Icyo wabujijwe ugikorera icyo.
Uzatangazwa no kubona abantu babwiriza abandi ibyiza ariko bo batabikora.
Si uko rero utazi ikiza ahubwo wanangiye umutima.
Ikiza n’ikibi byose biri mu bubasha bwawe. Hitamo kandi wirengere amahitamo yawe.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 12/2/2025
Intg 2, 4b-9. 15-17
Zab 103
Mk 7, 14-23
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top