Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya I gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.
January 18, 2025

Amasomo yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya I gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.

Preacher:

Amasomo :
Heb 4,12-16
Zab 19(18)
Mk 2,13-17

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 4,12-16)

Bavandimwe,

12 koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu.

13 Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.

14 ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje watashye mu Ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera.

15 Koko rero, ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha.

16 Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyir’ineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 19 (18), 8,9, 10, 15)

Inyik/ Amagambo yawe Nyagasani,
aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,
rikaramira umutima.
Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,
abacisha make akabungura ubwenge.

Amateka y’Uhoraho araboneye,
akanezereza umutima;
amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,
akamurikira umuntu.

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,
kigahoraho iteka ryose.
Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,
byose biba bitunganye.

Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,
nibijye bikunogera, wowe Uhoraho,
Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 130 (129), 7

Alleluya Alleluya.
Uhoraho ahorana imbabazi,
akagira ubuntu butagira urugero.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 2,13-17)

Muri icyo gihe,

13 Yezu yongera kugenda akikiye inyanja, imbaga yose y’abantu iramusanga, arabigisha.

14 Nuko yihitira, abona Levi mwene Alufeyi, yicaye mu biro by’imisoro. Aramubwira ati «Nkurikira.» Arahaguruka aramukurikira.

15 lgihe Yezu yari ku meza iwe hamwe n’abigishwa be, haza abasoresha benshi n’abanyabyaha gusangira na bo, kuko bamukurikiraga ari benshi.

16 Abigishamategeko b’Abafarizayi bamubonye asangira n’abanyabyaha n’abasoresha, babwira abigishwa be bati «Dore re! Mbese asangira n’abasoresha n’abanyabyaha!»

17 Yezu ngo abyumve, arabasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi; sinazanywe n’intungane, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. NTUKIRARIRE!
Burya kubaho mu kinyoma bituma ubura amahoro.
Ni kimwe na wa wundi wirarira akigaragaza mu isura yatiye. Iyo ntiyaguha umunezero kuko nyine ubaho utari wowe.
Ko uri mwiza bihagije ukaba wararemanywe icyubahiro wakwiyakiriye ugatuza!
Baho uri wowe ibitari byiza ubikosore. Ibyo utahawe ubirekure.
Buri wese afite ubutumwa bwe wijya gutira ubw’abandi kuko nta butumwa buruta ubundi. Byose biterwa gusa ni uko ubukora.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(17/1/2025)


SHALOM. YARAGERAGEJWE!
Uwatumwe n’Imana kudukiza yabanje kubaho anyura mu bikomeye.
Ntacyo atazi cyangwa atabonye.
Niyo mpamvu iyo utatse akumva.
Warira akaguhoza.
Wasonza akagutunga.
Wakena akagutabara.
Iyo umuntu aza gucungurwa bikorewe iyo mu ijuru hari byinshi atari kumva. Ubu rero yarahiriwe kuko icyo anyuzemo cyose kiba cyarigeze kubaho.
Ibi rero bituma yakwiyamirira agira ati ni koko Yezu ni muzima mu mateka yanjye. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 18/1/2025
Heb 4, 12-16
Zab 18
Mk 2, 13-17
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top