Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa 30 Ugushyingo: Umunsi Mukuru wa Mutagatifu ANDEREYA, Intumwa.
November 30, 2024

Amasomo yo ku wa 30 Ugushyingo: Umunsi Mukuru wa Mutagatifu ANDEREYA, Intumwa.

Preacher:

ISOMO RYA MBERE: Abanyaroma 10, 9-18
_________________
Bavandimwe,

9 niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani, kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa.

10 Nuko rero, umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe.

11 Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Umwemera wese ntazakozwa isoni. »

12 Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki : Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose.

13 Kuko « umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani, azarokorwa. »

14 Bakwiyambaza bate rero Uwo bataremera ? Bakwemera bate se Uwo batarumva ? Bamwumva bate ntawamwamamaje?

15 Bamwamamaza bate niba batatumwe ? Nk’uko byanditswe ngo « Mbega ngo biraba byiza ibirenge by’abogeza inkuru nziza !»

16 Nyamara si ko bose bumviye Inkuru Nziza. Koko rero Izayi yaravuze ati «Nyagasani, ni nde wemeye inyigisho zacu ?»

17 Bityo rero, ukwemera gushingira ku nyigisho, inyigisho na yo ku ijambo rya Kristu.

18 Reka nanjye mbaze : mbese ntibumvise ? Barumvise. Ahubwo ndetse ngo « ljwi ryabo ryakwiriye isi yose, n’ijambo ryabo rigera ku mpera z’isi. »

Iryo Ni Ijambo ry’Imana

ZABURI 19 (18), 2-3, 4-5ab
_________________
Inyik/ Ubutumwa bwabo bugera ku mpera z’isi.

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,
n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.
Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,
ijoro rikabimenyesha irindi joro.

Nanone nta nkuru, nta n’amagambo,
kuko ijwi ryabyo ritumvikana !
Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,
n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

IVANJILI: Matayo 4, 18-22
_____________________
18 Igihe Yezu yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we ; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.

19 Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu. »

20 Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira.

21 Yigiye imbere, abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi ; bari ho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara.

22 Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira.

Iyo Ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. KUNDWA YEZU!
Ntacyo wakwitura Yezu usibye kumukunda.
Muhe umutima wawe.
Muhe abawe ndetse n’ibyawe.
Muhe ubukene bwawe n’ingorane zawe.
Muhe ibyo ukunda bikubuza kumuha umwanya.
Muhe ibyakunaniye azabigushoboza.
Ntukirwanirire kuko utatsinda wenyine.
Ntugashingire ku mbaraga zawe zonyine.
Ntugahangayike ufite Yezu. Umukinguriye ubuzima bwe amubera byose.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(29/11/2024)


SHALOM. ICYO WAHAWE!
Burya ugenda mu nzira ntiwamenya icyo atunze. Niyo mpamvu wahawe ngo utange. Waramenye ngo uheho n’abandi.
Ibyiza wihererana bitakaza icyanga kandi ibyo usangira birasagamba.
Wahawe ukwemera ishime ariko wongereho guhaguruka ukwamamaze.
Ntukihererane ingabire ufite kandi warayihawe ku buntu. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 30/11/2024
Rom 10, 9-18
Zab 18
Mt 4, 18-22
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top