Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku munsi mukuru wa Noheli
December 25, 2024

Amasomo yo ku munsi mukuru wa Noheli

Preacher:

25 UKUBOZA: IVUKA RYA NYAGASANI (NOHELI)

I. MISA YO KU MUGOROBA UBANZIRIZA NOHELI (24 UKUBOZA)

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Lz 62, 1-5)

Uhoraho aravuze ati

1 «Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri.

2 Bityo amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya rizatangazwa n’Uhoraho.

3 Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho, nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe.

4 Ntibazongera kukwita «Nyirantabwa», n’igihugu cyawe ngo cyitwe «ltongo», ahubwo uzitwa «Inkundwakazi», n’igihugu cyawe cyitwe «Umugeni», kuko Uhoraho azaba agukunze, igihugu cyawe akibengutse.

5 Uko umusore ashaka umugeni w’isugi, ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI (Zab 89 (88), 20ab. 21, 27-28, 29-30)

Inyik/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’lsezerano rihoraho.

Kera wavuganiye n’abayoboke bawe mu ibonekerwa,
maze uravuga uti «Nateye inkunga umuntu w’intwari.
Nsanga Dawudi yambera umugaragu,
maze musiga amavuta yanjye matagatifu.»

Azanyiyambaza agira ati «Uri Data,
uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza.»
Nanjye nzamugira imfura yanjye,
n’ikirenga mu bami b’isi.

Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,
kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.
Ingoma ye nzayikomeza iteka,
n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru.

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 13, 16-17. 22-25)

Pawulo ageze i Antiyokiya ho muri Pisidiya, yinjira mu isengero ku isabato aricara. Maze abari bahateraniye bamusaba kugira ijambo ababwira.

16 Nuko Pawulo arahaguruka, amaze kubacecekesha ikiganza araterura ati «Bayisraheli, namwe abatinya Imana nimunyumve.

17 Imana ya Israheli umuryango wacu yitoreye abasekuruza bacu, ibaha kororoka igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Hanyuma ihabavanisha ububasha bwayo bukomeye.

22 Imana imaze guhigika umwami Sawuli ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ‘Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’

23 Mu rubyaro rwe nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli.

24 Mbere y’ ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho.

25 Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe aravuga ati ‘Nta bwo ndi uwo mukeka! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’ inkweto ze.’»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.
Icyaha cy’isi kigiye guhanagurwa,
maze tugengwe n’Umukiza w’isi yose.
Alleluya.

IVANJILI (Isomo rirerire)

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 1, 1-25)

1 Dore igitabo cy’amasekuruza ya yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.

2 Abrahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be,

3 Yuda abyara Faresi na Zara kuri Tamara, Faresi abyara Esiromi, Esiromi abyara Aramu.

4 Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni.

5 Salimoni abyara Bowozi kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi kuri Ruta, Yobedi abyara Yese,

6 Yese abyara umwami Dawudi.Dawudi abyara Salomoni ku mugore wa Uriya,

7 Salomoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa,

8 Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi,

9 0ziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi,

10 Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi,

11 Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.

12 ljyanwabunyago ry’ i Babiloni rirangiye Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zorobabeli,

13 Zorobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori,

14 Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara, Eliyudi,

15 Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo,

16 Yakobo abyara Yozefu umugabo wa Mariya, ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.

17 Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.

18 Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.

19 Yozefu umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa.

20 Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.

21 Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.»

22 Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati

23 «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»

24 Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana umugeni we.

25 Ariko ntiyamwegera kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’ umuhungu, nuko amwita Yezu.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

IVANJILI (Isomo rigufi)

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 1,18-25)

18 Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.

19 Yozefu umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa.

20 Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.

21 Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.»

22 Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati

23 «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari Byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»

24 Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana umugeni we.

25 Ariko ntiyamwegera kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’umuhungu, nuko amwita Yezu.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

II. MISA YA MU GICUKU

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 9, 1-6)

1 Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho.

2 Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago,

3 kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani.

4 Inkweto zose z’intambara zarimburaga ubutaka, n’igishura cyose cyazirinzwe mu maraso, byarakongotse boshye inkwi baroshye mu muriro.

5 Kuko umwana yatuvukiye, twahawe Umuhungu. Ubutegetsi bumuri ku bitugu, ahawe izina : «Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro.»

6 Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo, ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe, azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera, ubu n’iteka ryose. Uhoraho umugaba w’ingabo azabisohoza, kubera umwete we wuje urukundo.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI (Zab 96 (95), 1-2a, 2b-3, 11-12a,12b-13a.c )

Inyik/: Uyu munsi Umukiza yatuvukiye,
ari we Kristu Nyagasani.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho!
Nimuririmbire Uhoraho, musingize Izina rye.

Uko bukeye mwogeze agakiza ke!
Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,
n’ibyiza bye mu miryango yose!

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!
Inyanja niyorome n’ibiyirimo byose!
Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,
mu maso y’Uhoraho kuko aje.
Azacira isi urubanza mu butabera.

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo lntumwa yandikiye Tito (Tito 2, 11-14)

Bavandimwe,

11 koko ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose yarigaragaje,

12 itwigisha kureka kugomera lmana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana,

13 mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange akaba n’Umukiza wacu,

14 witanze kubera twebwe kugira ngo aturokore ubugome bwose, kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 2, 10-11)

Alleluya Alleluya.
Mbazaniye inkuru ikomeye cyane.
None Umukiza yatuvukiye, ari we Kristu Nyagasani.
Alleluya.

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 2, 1-14)

1 Muri iyo minsi, Kayizari Ogusito yaciye iteka ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga.

2 Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari umutware wa Siriya.

3 Bose bajyaga kwiyandikisha, buri muntu mu mugi we.

4 Yozefu na we ava mu mugi wa Nazareti ho mu Galileya, ajya mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu yo mu Yudeya, kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi,

5 agira ngo abarwe we n’umugore we Mariya wari utwite.

6 Nuko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera.

7 Abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika.

8 Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi.

9 Nuko Umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri, maze bashya ubwoba.

10 Malayika arababwira ati «Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose.

11 None mu mugi wa Dawudi mwavukishije Umukiza, ari we Kristu Nyagasani.

12 Dore ikimenyetso kimubabwira: murasanga uruhinja rworoshe utwenda ruryamye mu kavure.»

13 Nuko ako kanya inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati

14«Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi munsi abo ikunda bahorane amahoro.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

III. MISA YO MU RUKERERA

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 62,11-12)

11 Dore ibyo Uhoraho atangaza kugera ku mpera z’isi: Nimubwire umukobwa wa Siyoni muti «Dore Umukiza wawe araje, azanye iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere.

12 Bazabita ‘Umuryango mutagatifu,’ ‘Abacunguwe n’Uhoraho’. Naho wowe bazakwite ‘ Agahebuzo,’ ‘Umugi utaratereranywe’.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI (Zab 97 (96), 1.6, 11-12)

Inyik/ Uyu munsi urumuri rwaturasiyeho,
Umukiza yatuvukiye.

Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,
abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishiino
Ijuru riramamaza ubutabera bwe,
maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

Urumuri rurasira ku ntungane,
ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.
Ntungane, nimwishimire Uhoraho,
maze mumusingirize ubutungane bwe.

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo lntumwa yandikiye Tito (Tito 3, 4-7)

Bavandimwe,

4 igihe higaragaje ubuntu bw’lmana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu,

5 yaradukijije itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu.

6 Kandi uwo Roho yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu,

7 kugira ngo tube intungane kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk2,14)
Alleluya Alleluya.
lmana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru,
Kandi munsi abo ikunda bahorane amahoro.
Alleluya.

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 2, 15-20)

15 Abamalayika bamaze gusubira mu ijuru, abashumba bajya inama bati «Nimucyo tujye i Betelehemu, turebe ibyabaye Nyagasani atumenyesheje.»

16 Nuko bagenda bihuta, basanga Mariya na Yozefu, n’uruhinja ruryamye mu kavure.

17 Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo mwana;

18 Maze ababumvaga bose batangazwa n’ibyo abashumba bavugaga.

19 Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana.

20 Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babibwiwe.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

IV. MISA YA KU MANYWA

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 52, 7-10)

7 Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti «Imana yawe iraganje!»

8 Umva ukuntu abarinzi bawe bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni.

9 Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike, murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeruzalemu.

10 Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo impande zose z’isi zizabone agakiza k’lmana yacu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI (Zab 98 (97), 1, 2-3ab. 3c-4, 5-6)

Inyik/ Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
Kuko yakoze ibintu by’agatangaza.
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
Atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
Agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
Nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,
ku nanga no mu majwi y’indirimbo,
mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda,
nimusingize Umwami, Uhoraho.

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 1, 1-6)

Bavandimwe,

1 Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi,

2 natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera.

3 Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyir’ikuzo mu ijuru.

4 Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.

5 Koko rero ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi?» Cyangwa se iti «Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana?»

6 Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi yaravuze iti «Abamalayika base b’Imana bazamupfukamire.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.
Uyu munsi urumuri rwamurikiye isi.
Mahanga yose, nimwinjire mu ikuzo ry’Imana,
nimuze mwese kwambaza Nyagasani.
Alleluya

IVANJILI (Isomo rirerire)

+ Intangiriro y’Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 1, 1-18)

1 Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana.

2 Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana.

3 Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.

4 Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu.

5 Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.

6 Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani.

7 Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera.

8 Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri.

9 Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si.

10 Yari mu isi kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya.

11 Yaje mu bye, ariko abe. Ntibamwakira.

12 Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye.

13 Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.

14 Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.

15 Yohani yabaye umugabo Wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu uwo navuze nti ‘Uje ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’»

16 Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi.

17 Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu.

18 Nta wigeze abona lmana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se ni We wayimenyekanishije.

IVANJILI (Isomo rigufi)

+ Intangiriro y’Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 1, 1-5. 9-14)

1 Muntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’lmana, kandi Jambo akaba Imana.

2 Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana.

3 Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.

4 Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’ abantu.

5 nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.

9 Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si.

10 Yari mu isi kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya.

11 Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira.

12 Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera lzina rye.

13 Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.

14 Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. HORANA IBYISHIMO.
Ntukabure amahoro kuko hari ibitagenze neza ahubwo tsinda ibibabaje wifashishije ibyishimo byo kubaho.
Ubuzima se ntibusumba ibibazo!
Erega ahari abantu haba ibibazo.
Ntuzashake kubaho nk’aho utari umuntu ahubwo uge ushaka ibisubizo bisumba ibibazo wahuye nabyo.
Ubwenge ni aho buri.
Humura mu ngorane Imana iba ihari. Ikuzo ryayo ntakirigagarika.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(24/12/2024)


SHALOM.WA MUGAMBI!
Ubu rero inkuru nziza nimenyekane hose kuko Imana yaje gusura abayo.
Ni nde wakwicwa n’umukeno?
Ni nde wabura umutabazi?
Ni nde wabura ibyiza kandi ubitanga yiyiziye?
Ubu rero buri wese atere akamo maze yishime.
Urupfu n’umwijima nibyigireyo kuko urumuri rwamuritse rutazongera kuzima.
Uwari mubi yaba mwiza.
Uwihebye yahorana amizero.
Uwatakaye yagarurwa.
Uwari kure yigiye hafi.
Amateka abivuge kandi abisubiremo.
Imana yegereye umuntu kandi ntizongera kumusiga.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 25/12/2024
Iz 52, 7-10
Zab 97
Heb 1, 1-6
Yh 1, 1-18
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top