Amasomo yo ku munsi mukuru wa Mutagatifu Luka umwanditsi w’Ivanjili
Kuwa 18 Ukwakira
Amosomo:
2Tim4, 9-17a
145(144)
Lk 10, 1-9
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote (4,1-7a)
Banguka uze kundeba bidatinze, kuko Demasi yantaye, abitewe no gukunda iyi si: yigiriye i Tesaloniki; Kirisensi na we yagiye mu Bugalati, Tito ajya muri Dalimatiya, Luka ni we wenyine tukiri kumwe.
Shaka Mariko, muzazane, kuko amfitiye akamaro cyane mu byo kumfasha; Tushiko namwohereje Efezi. Nuza, uzanzanire umwitero wanjye nasize i Torowadi kwa Karupo; uzanzanire n’ibitabo byanjye, cyane cyane iby’impu. Alegisanderi w’umucuzi yangiriye nabi cyane; Nyagasani azamwitura ibihwanye n’ibikorwa bye.
Nawe umwirinde, kuko arwanya bikomeye ibyo twigisha. Ubwo najyaga mu rukiko bwa mbere kugira ngo niregure, nta n’umwe wanshyigikiye; bose barantereranye.
Ntibazabihorwe! Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kumuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab144 (145) ,10-11, 12-13ab, 17-18)
Inyik/Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima, abayoboke bawe bagusingize!
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe,
bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba.
Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,
akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,
hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk12, 8-12)
Ndabibabwiye: umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana. Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, na we azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana.
Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi, azagirirwa imbabazi; ariko natuka Roho Mutagatifu, ntazagirirwa imbabazi.
Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga, kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM.
ADAHARI!
Ubuzima butarimo Yezu nta cyanga bwagira.
Ni we utanga amahoro.
Ibyo akora nta wundi wabigukorera.
Wenda hari ibyo utabona ariko burya ni we ubikora.
Ntuzibeshye rero ngo ugire ngo uruhagije! Reka da imbaraga zawe zigira aho zigarukira.
Hari ibyo utashobora n’ubwo waba ufite ubushake.
Reba Yezu rero ni we mugenga w’ubuzima bwawe. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(17/10/2024)
SHALOM. BANGUKA!
Ntugakore ibintu nk’utabishaka cyangwa utazwi aho ajya.
Nujyana ubutumwa wihute.
Nujyana urukundo wihute.
Nujyana amahoro wihute.
Nujyana imbabazi wihute.
Nutabara wihute.
Nuhamagarwa wihute.
Nujya mu kazi wihute.
Ibyiza byose ubikore vuba kuko utazi igihe ushigaje ubikora.
Amahirwe arenze ayandi ufite ni uyu munsi. Yakoreshe rero ukora neza ugushaka kw’Imana.
Igukomeze kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 18/10/2024
2Tim 4, 9-17a
Zab 144
Lk 10, 1-9
Sr Immaculée Uwamariya