Amasomo yo Ku munsi mukuru wa Mutagatifu Baritolomayo ( Natanayeli)
Kuwa 24 kanama
Umutagatifu: Bartolomayo (Natanayeli).
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe(Hish 21, 9b-14).
Jyewe Yohani, nabonye umumalayika maze arambwira ati 9b« Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama. » 10Ubwo njyanwa buroho ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu yururukaga iva mu ijuru ku Mana. 11Wararabagiranaga, wisesuyeho ikuzo ry’Imana Ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yasipi ibonerana. 12Uwo murwa wari uzengurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri, n’amazina yanditseho : ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli. 13Mu burasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu. 14Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 145 (144), 10-11, 12-13ab, 17-18.
Inyikirizo: Ncuti z’Uhoraho, nimurate ikuzo ry’Ingoma ye.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima, abayoboke bawe bagusingize !
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,batangaze ubushobozi bwawe.
Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose, akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza, hafi y’abarnwiyambaza babikuye ku mutima.
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani(Yh 1, 45-51).
Muri icyo gihe,
45 FiIipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati « Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye : ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.»
46 Nuko Natanayeli aramubwira ati « Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti ?» Filipo aramusubiza ati « Ngwino wirebere »
47 Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati « Dore Umuyisraheli w’ukuri, utarangwaho uburyarya. »
48 Natanayeli aramubwira ati « Unzi ute ? » Yezu aramusubiza ati « Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga. »
49 Natanayeli aramusubiza ati « Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.»
50 Yezu aramubwira ati « Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini ; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo. »
51 Arongera aramubwira ati « Ndakubwira ukuri koko : muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. GIRA NEZA!
Aho uzanyura hose uzahasige ineza.
Ntuzagire neza kuko abantu bakureba.
Ntuzagire neza ushaka inyungu.
Ntuzagire neza kuko wasaguye mu mufuka wawe.
Ntuzagire neza kuko waramutse neza.
Oya oya!
Horana ineza muri wowe kandi ubigire intego. Uge uyigira kandi kuko igutuyemo.
Ntuzi se ko umwana agenza nk’umubyeyi. Nawe gira neza kuko wabyawe n’Imana. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(24/8/2024)
SHALOM. WARAHIRIWE!
Uzi gukundwa n’Imana ukuntu biryohera umutima!
Gukundwa uko uri
Gukundwa igihe cyose
Gukundwa muri ubu buzima ndetse n’ubuzaza
Gukundwa ntacyo utanze
Gukundwa watunganye cyangwa wanahemutse
Gukundwa uziko utegereje ikuzo ridashanguka
Gukundwa n’umwami wakumbabumbye
Yewe utabizi abaho abirengagiza
Menya ko uri uw’Imana maze uyemere kandi uyikorere. Ndabikubwiye ntuzigera ubyicuza. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 24/8/2024
Hish 21, 9b-14
Zab 144
Yh 1, 45-51