Amasomo yo ku cyumweru cya XXV Gisanzwe. Umwaka wa Liturujiya B
Amasomo:
Buh 2, 12. 17 -20
Zab 54 (53)
Yak 3, 16-18; 4,1-3
Mk 9,30-37
ISOMO RYA MBERE
______________________
Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga (Buh 2, 12. 17 -20)
Abagome barabwirana bati
12 «Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje.
17 Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri, dusuzume uko ibyayo bizarangira.
18 Niba intungane ari umwana w’Imana koko, izayitabara iyigobotore mu nzara z’abanzi bayo.
19 Tuyigeragereshe ibitutsi n’ibitotezo kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo, turebe n’ukwihangana kwayo.
20Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni kuko icyo gihe Imana izayihagararaho, dukurikije nanone uko ibyivugira. »
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI (Zab 54 (53), 3-4, 5.7b, 6.8)
______________________
Inyik/ Nyagasani, banguka untabare,wowe buvunyi bwanjye n’umukiza wanjye.
Mana yanjye, girira izina ryawe maze untabare,koresha ububasha bwawe maze undenganure!
Rwose Mana yanjye, umva isengesho ryanjye,Utege amatwi amagambo nkubwira!
Kuko abanyamahanga bampagurukiye,
Abanyarugomo bakaba bahigiye kunyica:
Imana ntibayitayeho na busa,
Koresha ububasha bwawe maze ubatsembe!
None Imana ni yo intabaye,
Nyagasani ni we wenyine umbereye ikiramiro!
Nzagutura ibitambo mbikuye ku mutima,
Uhoraho, nzasingiza izina ryawe kuko ryuje ineza!
ISOMO RYA KABIRI
______________________
Isomo ryo mu Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa (Yak 3, 16-18; 4,1-3)
Bavandimwe,
3,16 ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose.
17 Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru, icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n’ubunyampuhwe, bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya.
18 Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro.
4,1 Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu?
2 Murararikira ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’ abanyeshyari nyamara nta cyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho kuko mutazi gusaba.
3 Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
______________________
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tes 2, 14)
Alleluya Alleluya.
Mu kwamamaza Inkuru Nziza,
Imana iduhamagarira gusangira ikuzo
ry’Umwami wacu Yezu Kristu.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
______________________
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 9,30-37)
Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be
30 Bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya.
31 Yigishaga abigishwa be ababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu,»
32 Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza.
33 Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari mu nzu Yezu arababaza ati «Mu nzira mwajyaga impaka z’iki ?»
34 Baraceceka kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo.
35 Amaze kwicara ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati «Ushaka kuba uwa mbere azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose.»
36 Nuko afata umwana amuhagarika hagati yabo, aramuhobera arababwira ati
37 «Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Uragasingizwa Kristu
_____________
SHALOM. UKO UREBA IMANA!
Niko usobanukirwa no kubaho.
Ni ko ushyira mu gaciro.
Ni ko wakira byose n’ibigoranye.
Ni ko utuza kuko ntacyo wishoboreye.
Ni ko wumva abandi n’abaruhije.
Ni ko utera intambwe kandi buri munsi ukagira aho uva n’aho ugana.
Ni ko urwana urugamba rutajya rurangira.
Burya gusenga bitanga imbaraga kandi Imana irakureba ikakureberera aho uri hose.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(21/9/2024)
______________________
SHALOM. UMUGAMBI MUBI!
Iyo ufashe icyemezo cyo kugira nabi uba ukinguriye Shitani.
N’ubwo wakwica undi ntuzatura ku isi nk’umusozi.
N’ubwo wagira ishyari ntuzatunga ngo unezezwe.
Umutima mubi wica uwufite. Wenda babona ugenda mu nzira ariko nta buzima uba ufite.
Reka inabi uko yaba imeze kose.
N’ubwo Imana itagaragaza ako kanya ugize nabi ariko ntibyibagirwa. Gusa yifuza ko uhinduka. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 22/9/2024
Buh 2, 12. 17-20
Zab 53
Yak 3, 16-18; 4,1-3
Mk 9, 30-37
Sr Immaculée Uwamariya