Amasomo ya Missa yo kuwa kane w’icyumweru cya IV cy’Igisibo
Amasomo ya Missa yo kuwa kane w’icyumweru cya IV cy’Igisibo
Isomo rya mbere : Iyimukamisiri 32, 7-14
Musa yari akiri ku musozi wa Sinayi, 7maze Uhorano aramubwira ati “Hogi manuka kuko umuryango wawe, wa muryango wavanye mu gihugu cya Misiri wihumanije! 8Ntibatindiganije guteshuka inzira nari narabategetse; bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo bavuga ngo ‘lsraheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri!’” 9Uhoraho abwira Musa ati “Ndabona neza ko uyu muryango ufite ijosi rishingaraye! 10Ubu ngubu noneho ndeka, maze uburakari bwanjye bugurumane mbarimbure! Nyamara wowe nzakugira ihanga rikomeye!” 11Musa yurura Uhoraho lmana ye avuga ati “Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri, ukoresheje ububasha bukaze bw’ukuboko kwawe? 12Ni iki cyatuma Abanyamisiri bavuga ngo ‘Yabimuye ino abitewe n’ubugome, agira ngo abicire mu misozi, abatsembe ku isi!’ Cubya uburakari bwawe bukaze, maze ureke inabi wari ugiye kugirira umuryango wawe. 13Wibuke indahiro wirahiriye ubwawe usezeranya Abrahamu, na Izaki na Yakobo abagaragu bawe, ugira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu nk’inyenyeri zo mu kirere, kandi iki gihugu navuze cyose nzagiha abana banyu, maze bagitunge ingoma ibihumbi.’” 14Nuko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Kuzirikana : Zab 106 (105), 4a.6, 19-20, 21-22, 23
Inyik/ Uhoraho, uratwibuke wowe ugirira neza umuryango wawe.
Uhoraho, uranyibuke wowe ugirira neza umuryango wawe!
Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu,
Twaragomye duteshuka inzira!
Kuri Horebu bacuze inyana,
Bapfukama imbere y’icyo cyuma;
Uhoraho, we kuzo ryabo,
bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi.
Bibagiwe batyo Uhoraho umukiza wabo,
We wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,
ibitangaza mu gihugu cya Kamu,
n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.
Yari mu migambi yo kubatsemba,
iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere,
ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.
Ivanjili Ntagatifu : Yohani 5, 31-47
Muri icyo gihe, Yezu abwira Abayahudi ati 31«Ndamutse ari jye uhamya ibinyerekeyeho, icyemezo cyanjye nticyaba ari icy’ukuri. 32Hariho Undi uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya binyerekeyeho ari ukuri. 33Mwebwe mwatumye kuri Yohani, maze abaha ubuhamya bw’ukuri. 34Jye sinkeneye umuntu uhamya ibinyerekeyeho, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukire. 35Yohani yari itara ryaka kandi rimurika, maze muhimbazwa n’urumuri rwe mu gihe gito. 36Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani, kuko ibikorwa Data yampaye gukora ari byo nkora; kubirangiza akaba ari byo bihamya ko Data yantumye. 37Kandi Data wantumye, ni we ubwe uhamya ibyanjye. Ntimwigeze kumva ijwi rye kandi ntimwigeze mubona n’uko asa. 38Byongeye, n’ijambo rye ntiribarimo kuko mutemera uwo yatumye. 39Mushakashakira mu Byanditswe mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeheyo. 40Ariko mwanga kunsanga ngo mugire ubugingo.
41«Ikuzo ryanjye sindikesha abantu; 42ariko mwe ndabizi: nta rukundo rw’Imana mwifitemo. 43Jye naje mu izina rya Data maze ntimwanyakira, ariko nihagira undi uza ku giti cye muzamwakira. 44Mwashobora mute kwemera, kandi buri wese amaranira guhabwa ikuzo na mugenzi we, mudashaka ikuzo mwahabwa n’lmana yonyine? 45Ntimugire ngo ni jye uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa kandi ari we mwiringiye. 46Iyaba mwemeraga Musa, nanjye mwanyemeye kuko yanditse ibinyerekeyeho. 47Niba rero mutemera ibyo yanditse, mwakwemera mute amagambo yanjye?» .
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. NTUGAKERERWE!
Gukorera mu gihe cyangwa ku gihe bitanga umunezero.
Ari wowe urishima kandi n’abandi bakishima.
Uzumva amagambo abuze ubwenge acicikana!
Nakerewe wihangane.
Ni uko nabaye unyumve.
Hano ni uko bigenda isaha uvuze si yo umuntu azira.
Ni umuco wacu turakererwa.
Hari n’uwicecekera yakererewe nk’aho nta cyabaye.
Bene izo mvugo cyangwa ingiro zica urukundo.
Igihe ntikikurinda. Uko utakaje umunota uba utakaje amahirwe.
Ntukirengere wishes igihe ahubwo jya usaba imbabazi ufate ingamba z’ubutaha. Kumenyera ikibi byica urukundo.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(2/4/2025)
SHALOM. WA MURYANGO!
Umuntu arakundwa ariko si ko buri gihe yakira urwo rukundo.
Imana se ntiyamukunze akabyanga!
Ngo ntiyabivamo.
Ngo yiboneye izindi mana.
Ngo azaba asenga.
Ngo ubundi se harya gusenga bimaze iki?
Ngo yarambiwe kuyoborwa n’ibindi byinshi yitwaza.
Noneho rero si umuntu umwe ahubwo ni umuryango wishimiye gukurikira ibigirwamana ukabyimariramo!
Habuze uwugira inama!
Hari n’abakekako kwigomeka abantu ari benshi bikuraho icyaha!
Imana iragukunda kandi ijwi ryayo riraguhamagara. Ritege amatwi ugaruke mu nzira nziza. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 3/4/2025
Iyim 32, 7-14
Zab 105
Yoh 5, 31-47
Sr Immaculée Uwamariya