AMASOMO N’INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’IZUKA RYA NYAGASANI YEZU, UMWAKA C W’IGIHARWE(KUWA 20/04/2025).
TWEMERE KO YEZU YAZUTSE TUZIKA UBUKOZI BW’IBIBI.
AMASOMO N’INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’IZUKA RYA NYAGASANI YEZU, UMWAKA C W’IGIHARWE(KUWA 20/04/2025).
Abatagatifu: Odeta cyangwa Oda, Sereveliyani, Tewotimi.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa(Int 10, 34a.37-43).
Petro ageze i Kayizareya ku mutegeka mukuru w’ingabo z’Abanyaroma, aterura agira ati «Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti, ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza; atari kuri rubanda rwose, ahubwo ku bahamya batoranyijwe n’Imana hakiri kare, twebwe abariye kandi tukanywa kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye. Nuko adutegeka kwamamaza no guhamya muri rubanda ko ari we washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye; abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 118(117), 1.4, 16-17, 22-23.
Inyikirizo: Nguyu umunsi Nyagasani yigeneye: nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo, alléluia !
Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,
kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !
imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo
iti urukundo rwe ruhoraho iteka.
Uhoraho turi kumwe nta cyantera ubwoba.
Umuntu wagira icyo antwara yaturuka he?
Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba,
maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.
Ibuye abubatsi bari barajugunye,
ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !
Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,
maze biba agatangaza mu maso yacu.
ISOMO RYA KABIRI.
Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 3, 1-4).
Bavandimwe, ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
INDIRIMBO Y’IGISINGIZO CY’IYOBERA RY’IZUKA RYA NYAGASANI.
Bakristu nimwishimire Pasika, mutura Ntama igitambo cy’ishimwe.
Umwana w’intama wakijije intama, ni Kristu
Muziranenge,
wunze Se n’abanyabyaha.
Urupfu n’ubugingo byararwanye,
Umugenga w’ubuzima arapfa, ariko ubu ni muzima araganje.
Ngaho Mariya Madalena tubwire,
Wabonye iki aho wari wagiye ?
«Nabonye imva ya Kristu Muzima,
mubona afite ishema.
Nabonye n’abamalayika bahamya Izuka rye,
mbona n’imyambaro n’ibyo bari bamuhambyemo.
Kristu amizero yanjye yazutse,
agiye kubatanga mu Galileya.»
Turabyemera : koko Kristu yazutse mu bapfuye.
Nuko rero Mwami Nyir’imitsindo,
twese utugirire ibambe! Amen (AlIeluya)!
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani(Yh 20, 1-9).
Ku wa mbere w’isabato, Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.» Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva. Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. Simoni Petero wari umukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we
arinjira, aritegereza maze aremera. Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.