Shalom
Icyumweru kirashize reka dushime Imana
1. Yaraturinze
2. Yaradutabaye
3. Yaratubabariye
4. Yaraturuhuye
5. Yaduhaye abavandimwe
13/8/2017 tuzasangira ijambo ryayo
1Rois 19, 9-13
Rm 9, 1-5
Mt 14, 22-23
1. Imana ikunda gusanga abantu ibatunguye kuko iza mu buryo batiteguye niko byagendekeye Eliya. Ntiyamusanze mu rwamo rw’ibihinda cg umuriro yaje mu kayaga gatuje!
Shakira Imana mbere ya byose mu mutuzo, mu mutima wawe! Reka kwiruka imisozi kuko aho uri hashobora kukubera Horeb!
Ejo mu ikoraniro ryawe uzakingure umutima kuko Uhoraho azagusura
2. Uhoraho aroroheje cyane ku buryo hari abamunyuraho bajya aho atari!
– yewe yihishe mu buzima bwawe bwa buri munsi
– ubu hari n’abashaka kumwumvisha ubwenge busanzwe
– hari n’abashaka ibitangaza byabura bati aha ntihari Imana
– hari n’abashaka kumukoraho byabananira bati nta baho!
Uhoraho uradusumba duhe ubwenge bwawe tukubone
3. Paulo mtgatifu nicyo kimubabaza kuko ntacyo abayahudi batahawe ngo bemere! Nyamara banangiye umutima!
– ni iki Imana itagukoreye?
– erega burya niyo igikoreye undi ujye wishima kuko ufite amaso nabyo byakongerera ukwemera
– warabwiwe kandi warabonye! Uhoraho yaragusuye igisigaye ni ukumukingurira!
Kuri bamwe yaheze inyuma y’urugi!
5. Intumwa za Yezu ziri mu ishuri ry’ukwemera
* mu ijoro Yezu aza azisanga agendera hejuru y’amazi! Ibuka ko abayisraheli bemeraga ko sekibi atuye mu mazi! Ni koko Yezu agenda hejuru y’ikibi! Akirusha imbaraga n’ubwo hari igihe sekibi abeshya ko Yezu adahari! Ariko ni muzima!
* petero ati nanjye nkaza ngusanga ngenda nkawe! Yezu ati ngwino! Nyamara yibwira ko agiye kurohama! Yarashidikanije! Iyo tubuze ukwemera sekibi yenda kuturohamisha!
Kandi kuko hari igihe tureba ibidakwiye kurohama biroroha! Nushaka gukomeza urugendo rw’ukwemera indoro yawe ntikave kuri Yezu
* Petero atakira Yezu maze aramutabara! Ndabibabwiye nta we uzamwiringira ngo akorwe n’isoni. Ntabwo ari umuzimu twemeye ni Imana nzima yiteguye kukuvana mu mihengeri y’ubuzima!
* Humura ni njyewe, nyizera! Iri jambo Yezu ararikubwira uyu munsi
Kanaka…. Ni njyewe Yezu ugukunda, ndi iruhande rwawe, nsumba imiyaga n’imihengeri yose, witinya ninjye ugutabara. Mpa akaboko kawe kuko inzira ni njyewe!
* koko uri Umwana w’Imana! Iki cyumweru dusabe ukwemera kandi Imana yaduhaye Yezu nta na kimwe izatwima kumwe na we!
Nkwifurije umugisha w’Imana hamwe n’imbaga yose izateranira iruhande rwa Kristu Umwami wacu.
Sr Immaculée