Isomo ry’Imana ryo ku wa gatanu 26/08/16

Isomo ry'Imana ryo ku wa gatanu 26/08/16
by

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu,

26 Kanama 2016.

Ukwezi kw’Impuhwe!

Umutagatifu twizihiza:

~ Sezari

[Icyumweru cya 21 gisanzwe – Umwaka C].

Isomo rya 1: 1Abanyakorinti 1,17-25

Bavandimwe, Kristu ntiyanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro. Mu by’ukuri, kwamamaza urupfu rwa Kristu ku musaraba bisa n’amahomvu ku bari mu nzira yo korama, ariko ku bari mu nzira yo gukira ari bo twe, ni ububasha bw’Imana. Kuko handitswe ngo “Nzasenya ubuhanga bw’abahanga kandi nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge
.” Mbese uw’umuhanga ari he ? Uw’umunyabwenge ari hehe ? Uw’intyoza mu by’isi ari he ? Ko ubanza ubuhanga bw’iyi si Imana yarabuhinduye amahomvu ? Koko rero, isi ku bwenge bwayo ntiyashoboye kumenyera Imana mu bigaragaza ubuhanga bwayo, ni yo mpamvu Imana yihitiyemo gukiza abemera, ikoresheje ubusazi bw’iyamamazabutumwa. Mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga, twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.

Zabuli 33 (32), 1-2, 4-5, 10-11

R / Nyagasani, isi yuzuye ineza yawe.

Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho !
Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,
munamucurangire inanga y’imirya cumi.
Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,
n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,
isi yuzuye ineza y’Uhoraho.
Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga,
ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa.

Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,
n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,
uko ibihe bigenda biha ibindi.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25, 1-13

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze abacira uyu mugani ati “Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. Nuko rero umukwe atinze barahunyiza, bose barasinzira. Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ‘Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira !’ Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ Ariko abanyamutima barabasubiza bati ‘Ahubwo nimugane abacuruzi mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ Igihe bagiye kuyagura umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ‘Nyagasani, Nyagasani, dukingurire !’ We rero arababwira ati ‘Ndababwira ukuri : simbazi !’ Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *