Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuri uyu wa Mbere, icya XVI gisanzwe,C

ISOMO RYA MBERE: Iyimukamisiri 14, 5-18

Bukeye, 5umwami wa Misiri aza kumenya ko umuryango w’Abayisraheli wacitse. Ubwo ngubwo umutima wa Farawo n’uw’abagaragu be urabirinduka ; maze baravuga bati « Byagenze bite rwose kugira ngo tureke Abayisraheli bagenda, be kuzadukorera ukundi ? » 6Nuko Farawo azirikisha amafarasi ku igare rye akoranya n’ingabo ze baragenda. 7Yajyanye amagare magana atandatu y’indobanure, n’amagare yose ya Misiri, hamwe n’abagabo bita kuri buri gare. 8Nuko Uhoraho atera umutima wa Farawo umwami wa Misiri kunangira, maze yiruka ku Bayisraheli, kuri abo Bayisraheli nyine bari basohotse bishimiye kwigenga. 9Abanyamisiri rero babirukaho, maze babashyikirira aho baciye ingando iruhande rw’inyanja : amafarasi yose akurura amagare ya Farawo, n’abarwanira ku mafarasi hamwe n’izindi ngabo ze, babashyikirira hafi y’i Pi-Hahiroti hateganye na Behali-Sefoni.
10Kubera ko Farawo yari amaze kubasatira, Abayisraheli bakebutse babona Abanyamisiri baje babateye ! Nuko Abayisraheli bakuka umutima bitavugwa, baganyira Uhoraho. 11Babwira Musa bati « Mbese Misiri yari ibuze imva byatuma utuzana ngo tugwe hano mu butayu ? Watugenjeje ute kugira ngo utuvane mu Misiri ? 12Nta bwo twari twarakubwiriye mu Misiri tuti ‘Tureke tube abagaragu b’Abanyamisiri, kuko ikiruta ari uko twaba abagaragu b’Abanyamisiri, aho kugwa mu butayu ?’ » 13Musa rero abwira rubanda ati « Mwigira ubwoba ! Nimukomere maze muze kwirebera uko Uhoraho abarokora uyu munsi ! Koko rero Abanyamisiri muruzi none, nta bwo muzongera kubabona ukundi. 14Uhoraho ubwe ni we uri burwane mu kigwi cyanyu, naho mwebwe mwigaramiye ! »
15Uhoraho abwira Musa ati “Igituma ukabya kuntakambira ni iki ? Bwira Abayisraheli bashyire nzira. 16Naho wowe ngaho bangura inkoni yawe, urambure ukuboko ukwerekeza ku nyanja, uyicemo icyambu, maze Abayisraheli bagende ku maguru mu ngeri y’inyanja humutse. 17Naho jyewe ngiye gutera umutima w’Abanyamisiri kunangira, kugira ngo bayishokemo babakurikiye, maze ngaragaze ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’ingabo ze zose, n’amagare ye n’abanyamafarasi be. 18Abanyamisiri bazamenya ko ari jyewe Uhoraho, nimara kugaragaza ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’amagare ye n’abanyamafarasi be.”

Iryo ni Ijambo ry’Imana

INDIRIMBO: Iyimukamisiri 15, 1, 2, 3-4a, 4b-5

Inyik/ Turaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo.

Ndaririmba Uhoraho kuko yisesuyeho ikuzo,
ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja !

Uhoraho ni we mbaraga zanjye, ni we ndirimba.
Ni we wankijije !
Ni we Mana yanjye reka musingize,
ni we Imana ya data, reka mushimagize.

Uhoraho ni intwari ku rugamba,
izina rye ni Uhoraho !
Amagare ya Farawo hamwe n’ingabo ze,
yabiroshye mu nyanja.

Abanyamafarasi be b’imena bamirwa n’inyanja y’Urufunzo ;
ibizenga by’ikuzimu birabatwikira,
barigita mu mazi ikuzimu boshye ibuye !

IVANJILI: Matayo 12, 38-42

Muri icyo gihe, 38bamwe mu bigishamategeko no mu Bafarizayi baraterura babwira Yezu bati « Mwigisha, turifuza kubona ukora igitangaza. » 39Arabasubiza ati « Iyi nyoko mbi kandi y’abahemu irashaka ikimenyetso ! Nta kindi kimenyetso izahabwa, atari icy’umuhanuzi Yonasi. 40Nk’uko Yonasi yamaze mu nda y’igifi iminsi itatu n’amajoro atatu, ni na ko Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu. 41Ku munsi w’urubanza, Abanyaninivi bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bo bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi ! 42Umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’ iyi ngoma kuri uwo munsi w’urubanza, maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top