Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya II gisanzwe. Imyaka y’Igiharwe.5

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya II gisanzwe. Imyaka y’Igiharwe.5
by

Kuwa 21/1/2019

Abatagatifu :Anyesi

Amasomo:

Heb 5, 1-10
Zab 110 (109)
Mk 2, 18-22

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb5, 1-10)

Bavandimwe, 1umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu, kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha. 2Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa bagihuzagurika; 3kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. 4Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni. 5Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati «Uri Umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»; 6kimwe n’uko avuga ahandi ati«Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.»7Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye lmana. 8Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; 9maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bo se abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. 10Imana yamugize Umuherezagitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI (Zab 110 (109), 1, 2,3)

Inyik/ Uri Umuherezabitambo iteka ryose: Kristu na Nyagasani.

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye ati
«Icara iburyo bwanjye,
kugeza igihe abanzi bawe
mbagira umusego w’ibirenge byawe!» .

Inkoni yawe y’ubutegetsi yuje ububasha,
Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:
«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!»

Wahawe ubutware kuva ukivuka,
wimikirwa ku misozi mitagatifu;
«Mbese nk’urume rutonda rnu museke,
uko ni ko nakwibyariye!»

Uhoraho yarabirahiriye,
kandi ntazisubiraho na gato,
ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,
ku buryo bwa Malekisedeki.»

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Heb 4,12)

Alleluya Alleluya.
Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi,
kandi rigacengera ibitekerezo by’umutima.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 2, 18-22)

18Umunsi umwe, abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi bari basibye kurya. Nuko baraza babaza Yezu bati «Ni iki gituma abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi basiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» 19Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe basiba kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Igihe cyose bakiri kumwe n’umukwe ntibakwiye gusiba kurya. 20Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero bazasiba kurya kuri uwo munsi. 21Nta we utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko abigenje atyo, igishya cyakurura igishaje maze umwenda ukarushaho gucika. 22Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi yasandaza amasaho maze divayi ikameneka, n’amasaho agapfa ubusa. Ubundi divayi nshya bajye bayishyira mu masaho mashya!»

Iryo ni Ijambo ry’Imana.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *