Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa kane 31/9/2017

1Th 3, 7-13
Mt 24, 42-51

1. Paulo mtg mu bigeragezo by’ubuzima akomezwa n’abemera Kristu b’indahemuka!
– Na we jya wibuka ko urugamba uriho utari wenyine!
– kwishimira intambwe z’abandi mu kwemera! Ibyo Imana ikora bikwiye gutuma tutiheba na gato! Imana yatangiye umurimo wayo kandi izawukomeza!

2. Imana ibahe muri mwe no ku bantu bose urukundo nyarwo kandi rusendereye!
– isi ibuze urukundo emera kuba rwo
– abantu bakunda kubera inyungu kunda nka Yezu ku buntu
– abantu bakumenyere ku rukundo! Gukunda bose ntawabishobora atarebye Yezu! Kwikunda biroroha ariko bikurura urupfu. Gukunda abandi ni ukwigomwa ariko bitanga umunezero!
Urukundo ni igipimo ko ugendana n’Imana
Gukunda abagukunda ni ukwisenga! Gukingura umutima ukakira buri wese ni ugutangira ijuru ku isi!

3. Yezu ati mube maso
– ibitotsi ni byose, uburangare! Abari ku isi bafashe ibibanza nk’abatazayivaho!
Nyamara umunsi umwe uzahamagarwa! Uzitaba ute? Uzajyana iki? Uzagenda usa ute?

4. Igihe mudatekereza nicyo Yezu yabasuriraho!
– cya gihe dupfusha ubusa
– cya gihe twibagiwe icy’ingenzi
– cya gihe duhugiye mu byaha
– cya gihe turangaye dushaka iby’isi bikatubera Imana
– cya gihe tubura umwanya w’abandi!
Umunsi umwe ibyo wirukira byose bizashira hasigare ibitagaragara!

5. Uwarize azaseka kuko yahaze byose agashaka Imana. Uwasetse kuko yanyuzwe n’isi azarira kuko azajya kuba mu yindi atateguye! Ibuka ko turi abagenzi

Imana ikumpere umugisha
Sr Immaculée

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top