Amasomo yo ku cyumweru cya II gisanzwe. Umwaka wa Liturujiya C

Amasomo yo ku cyumweru cya II gisanzwe. Umwaka wa Liturujiya C
by

Amasomo:
Iz 62,1-5
Zab 96(95)
1Kor12, 4-11
Yh 2,1-11

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi (Iz 62,1-5)

Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu, kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri. Bityo amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya, rizatangazwa n’Uhoraho. Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’uhoraho, nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe. Ntibazongera kukwita “Nyirantabwa”, n’igihugu cyawe ngo cyitwe “Itongo”, ahubwo uzitwa “Inkundwakazi”, n’igihugu cyawe cyitwe “Umugeni”, kuko Uhoraho azaba agukunze, igihugu cyawe akibengutse. Uko umusore ashaka umugeni w’isugi, ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI: Zab 96(95)

Inyik/ Nimwamamaze mu mahanga yose ibitangaza by’Imana.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho!
Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Uko bukeye nimwogeze agakiza ke!
Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,
n’ibyiza bye mu miryango yose!

Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,
nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,
nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.

Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,
Nimuvuge mu mahanga muti «Uhoraho ni Umwami!»
Imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1Kor12, 4-11)

Bavandimwe, ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe; muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe; Uburyo bwo gukora buri kwinshi ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose. Koko rero, buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose. Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi muri uwo Roho nyine; umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abarwayi na none muri uwo Roho nyine; umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana, n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura. Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi ugabira buri wese uko abyishakiye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI.

Alleluya alleluya,
Nitwishime tunezerwe kubera iri Sezerano Rishya;
hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama,
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 2,1-11)

Muri icyo gihe i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye. Kandi Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo. Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati” Nta divayi bagifite.” Yezu aramusubiza ati” Mubyeyi, ari jye ari nawe ibyo tubigenzemo dute? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.” Nyina abwira abaherezaga, ati “Icyo ababwira cyose mugikore.” Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Intango yose yajyagamo ishuro ebyiri cyangwa eshatu z’ikibindi. Yezu arababwira ati “ Nimwuzuze amazi izo ntango.” Barazisendereza kugeza ku rugara. Yezu arongera arababwira ati “Ngaho noneho nimudahe mushyire umutegeka w’ubukwe.” Baramushyira. Umutegeka w’ubukwe amaze gusogongera ku mazi yahindutse divayi, atazi aho iyo divayi iturutse, abahereza bari bavomye bo bari bahazi, nuko ahamagara umukwe aramubwira ati “Ubusanzwe umuntu arabanza agatereka inzoga nziza, bamara guhaga, agaheruka itari nziza. Wowe ariko wakomeje gutereka inziza kugeza ubu.” Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *